LATEST NEWS
Amakuru
Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu
Publish Date: vendredi 21 avril 2017
VISITS :978
By Admin

Urukiko Rukuru rwahamije Bernard Munyagishari icyaha cya Jenoside rumukatira gufungwa burundu, kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Mata 2017.

Bernard Munyagishari yoherejwe mu Rwanda n’Urukiko Mpuzamahanga Mpuzamahanga (ICTR) yahamijwe icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu.

Munyagishari wari amaze igihe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda yasomewe urubanza adahari kuko yari amaze igihe yararwikuyemo, agaragaza ko atemera abavoka yahawe.

Ariko uru rubanza rwasomwe abavoka babiri baruburanaga bahari, ndetse bahitra batangaza ko bajuririye iki cyemezo cy’urukiko.

Munyagishari yashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyoko muntu no gufata abagore ku ngufu.

Yafashwe kuwa 25 Gicurasi 2011 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yoherezwa Arusha kuwa 14 Kamena 2011.


Bernard Munyagishari amaze kugezwa i Kigali.

Bernard Munyagishari wayoboraga MRND ku Gisenyi yagejejwe mu rukiko bwa mbere kuwa 20 Kamena 2011 i Arusha, aza koherezwa kuburanira mu Rwanda kuwa 24 Nyakanga 2013.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa, abandi barakomereka

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa,...

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe,...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...