LATEST NEWS
Amakuru
Kigali : Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa bivugwa ko batwitswe n’Abanyerondo.
Publish Date: vendredi 28 avril 2017
VISITS :3018
By Admin

Mu Mujyi wa Kigali rwa gati, imbere y’inyubako izwi nka CHIC ahahoze Eto Muhima, muri ruhurura ihari hatwikiwe abana batatu b’inzererezi bamwe muri bo bitaba Imana.
Amakuru avuga ko muri iyo ruhurura hatwikiwe abana batatu, babiri muri bo bahita bitaba Imana undi arakomereka bikabije.

Polisi yageze aho ibi byabereye ndetse uyu muhanda wahise ufungwa gusa ahagana saa moya n’igice nibwo wongeye gufungurwa. Umwana umwe w’inzererezi waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko hari abantu babirukankanye mu ijoro we arahunga yihisha inyuma y’imodoka yari iparitse hafi n’ahahoze hakorera BDF naho bagenzi be basigara aho muri ruhurura.

Uyu mwana muto w’umukobwa yakomeje avuga ko bagenzi be batwikishijwe lisansi.Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu iperereza ryatangiye.

Yatangaje ko bataramenya niba aribo ubwabo babyikoreye cyangwa niba hari abandi babigizemo uruhare gusa mu gihe cyo mu masaha ya saa kumi n’igice nibwo Polisi yamenyeshejwe ko hari ahantu hahiye yihutira kugerayo isanga ni umuriro uri kuzamuka mu muserege, hari abana babiri bari barimo barapfa undi umwe arakomereka.

Polisi yemeje ko kuri ubu hatangiye iperereza kugirango hamenyekane aba babigizemo uruhare.

Umwe mu bashinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako yegeranye n’aho ibyo byabereye, yabwiye Itangazamakuru ko aba bana batwitswe mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera, bikozwe n’abanyerondo. Yagize Ati”Babasanze hariya mu nzu iri ahari kubakwa inyubako y’ubucuruzi iruhande rwa CHIC, umwe ariruka baramufata batangira kumukubita, abereka hariya bagenzi be bari baryamye, nibwo batangiye kujombamo inkoni umwe agira ubwoba avamo aravuga ngo hasigayemo batatu ari nabo batwikiyemo.”

IBITEKEREZO

Koko Ubugome Bwindengakamere Abobanyerondo Bafatwe Babazwe Ibyobakoze Birabaje

pazo

ahaaaaa birakabije pe !!!!

XXXXXXX

Ariko se abo banyerondo ni bazima ? Nabo barenze kuba maibobo.bataniye hehe na babandi bagiye batwikira abantu mu mazu muri Genocide ? Bafatwe bakanirwe urubakwiye cyangwa nabo batwikwe.

soso

Birababaje rwose . uru sirwo Rwanda twifuza nk abanyarwanda, ariko inzego z umutekano turazizeye. icyocyo ni affair toto kirabonerwa igisubizo. gusa ndashimira abayobozi basuye uriya mwana kwa muganga. gusa ikizava mw iprrereza kizamenyeshwe abanyarwanda

Emmanuel

Abanyarwanda twabaye dute ? Ngo bafunge abo Bana n'ababyiyi ? Banza wibaze impamvu bajya kuba mu mihanda ,sinzi ko mutabona ko ubukene burimo kwiyongera cyane mungo.ahubwo a bayobozi bacu bareke kwibera mumaraha nzingendo. Kwisi kandi zitinjiza habe 1frw.Amatorero buri kanya biyamamaza ngo n'intore.Mana udutabare !

kabera

Turashima minisiteri Businge kugitekerezo cyo gufunga abo bana nabanyina kuko bzkeneye uburere.imana yakire izo nzirakarengane .kuko yo bubzhiriza kugitekerezo cyumuvugizi wa reta bataba bapfuye .Police nigire vuba ihere Tarinyota

Mayibobo

No comment !ibi birarenze ntawagira icyo abivugaho ubu.Gusa bya biryo PAM izererana mu makamyo yari ijyanye i Burundi iyo ihera kuri abo bose birirwa imbere ya CHIC na za Nyabugogo ikabahaza aho gutangaza ko ihombye transport. Umwana ni Umutware. Ikibabaje abayobozi hafi ya bose b,u Rwanda babayeho za Mayibobo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe,...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’