LATEST NEWS
Amakuru
Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha
Publish Date: samedi 18 mars 2017
VISITS :1554
By Admin

Kaminuza ya Gitwe yamenyesheje abanyeshuri bayigamo ko Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu yayo arimo iryigisha ubuganga, irya laboratoire ndetse n’ishami ry’ubuforomo.

Ifungwa ry’iyi kaminuza rijyanye n’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi igasanga hari ibyo itujuje bijyanye ahanini n’abarimu, ubushobozi bwa Laboratoire yifashishwa mu gutanga ubumenyi, isomero ndetse n’ibikoresho nkenerwa mu kwigisha mu mashami atandukanye.

Nyuma y’ihagarikwa ry’aya mashami, iyi kaminuza yamenyesheje abanyeshuri bayo uyu mwanzuro wafashwe kuwa 15 Werurwe 2017 mu itangazo yabandikiye ibasaba kuba batashye nyuma ikazabamenyesha igihe cyo gusubukurira amasomo.

Amabaruwa atandukanye yandikiwe iri shuri niyo yashingiyeho hafatwa umwanzuro. Gusa itangazo ryashyizwe ahagaragara Dr Jered Rugengande, Umuyobozi Mukuru w’iyi kaminuza, yavuze ko ibyo Minisitiri yari yarabasabye kubahiriza babikoze.

Rigira riti “ Icyo cyemezo kije kidutunguye twese, kuko ikintu cyose kaminuza yasabwe gukora cyarakozwe ndetse ubuyobozi bwa kaminuza mu mabaruwa yo kuwa 20 Ukuboza 2016 na 7 Gashyantare 2017 bwasabye Minisitiri kuza gukora igenzura kubyo kaminuza yakoze nyuma y’igenzura ryo ku itariki ya 25 Ukwakira 2016.”

Rikomeza rigira riti “ Igenzura Kaminuza yasabwe ntaryakozwe ahubwo itunguwe n’icyemezo cyo guhagarika ariya mashami.”

Kaminuza ivuga ko igomba kubahiriza icyemezo cya Minisitiri uhereye kuwa 16 Werurwe noneho igakomeza ibiganiro na Minisitiri w’Uburezi bigamije gusaba ko kiriya cyemezo cyahindurwa kuko ibisabwa byose ibyujuje.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kigali : Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa bivugwa ko batwitswe n’Abanyerondo.

Kigali : Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa...

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata...

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa, abandi barakomereka

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa,...

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...