LATEST NEWS
New section No17
Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo
Publish Date: vendredi 10 février 2017
VISITS :1406
By Admin

Ku itariki ya 9 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yatangije imyitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo ihuriwemo n’abapolisi bose hamwe 336. Umwitozo wo kurwanya iterabwoba urabera mu kigo cyigisha ibijyanye no kurwanya iterabwoba cya Mayange mu karere ka Bugesera naho uwo gukumira no guhosha imyigaragambyo wo urabera mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana.

Iyi myitozo igamije gutuma abapolisi bahora biteguye, bafite ubumenyi buri gihe ndetse banafite ingufu igihe cyose zituma bakora neza akazi kabo.

Abapolisi 266 nibo bari mu mwitozo wo guhosha imyigaragambyo ; mu gihe abandi 60 bo bakora ujyanye no kurwanya iterabwoba .

Ubwo yatangizaga uwo kurwanya iterabwoba mu kigo cya Mayange, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko gukomeza kongera ubumenyi ku bapolisi no kugira ibikoresho bigezweho ari ngombwa cyane kuko ari igisubizo cy’ibintu bibangamiye umutekano.

Mu bitabiriye ibikorwa byo gutangiza iyo myitozo yombi ; hari Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, abapolisi bakuru bayobora amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abayobora Polisi y’u Rwanda mu Ntara n’Umujyi wa Kigali n’abandi.

Minisitiri Busingye yagize ati :” iyi myitozo ijyanye no kubungabunga umutekano kuko isaba ko umupolisi ahora ari maso kandi yiteguye gushaka umuti w’ikintu cyose cyahungabanya umutekano ; byaba ibyaha byambukiranya imipaka cyangwa se ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ; kubirwanya no kubikumira bikaba aribyo bituma abaturarwanda bahora batekanye mu byo bakora byose kubera umutekano usesuye bafite”.

Yakomeje yizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha Polisi y’u Rwanda muri ibi bikorwa byose bituma ikomeza gukora kinyamwuga hagamijwe kuburizamo, kurwanya no gukumira ibyaha.

DIGP Munyuza, Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye umwitozo mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, yavuze ko guhosha imyigaragambyo biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda ; ariko yongeraho ko bigomba gukorwa hakurikijwe amategeko

Yagize ati :” bigomba gukorwa neza, nta guhutaza abaturage mbese bigakorwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha cyangwa ibindi bibangamiye umutekano”.

Umwitozo ku guhosha imyigaragambyo, uba ugamije kumenya uko wakwitwara n’icyo wakora imbere y’agatsiko k’abantu cyangwa itsinda ry’abakora imyigaragambyo, ndetse n’uko amategeko yubahirizwa mu kuyihosha no gushaka ku buryo bwihuse umuti w’ibyo bibazo, no kugarura ituze ndetse abapolisi bakamenya no gukoresha neza ibikoresho bihosha iyo myigaragambyo.

Iyi myitozo yombi kandi, ituma hanamenyekana uruhare rw’itangazamakuru ndetse n’uko abanyamakuru barindwa bakanafashwa kubona amakuru bifuza.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...