LATEST NEWS
New section No17
’Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame
Publish Date: mercredi 8 février 2017
VISITS :558
By Admin

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baheruka guhabwa inshingano nshya barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, akaba n’umwe mu bagize guverinoma, Claire Akamanzi ; Senateri Dr. Richard Sezibera ; Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana na Richard Muhumuza, Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga ; Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB na Dr Usta Kaitesi umwungirije.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yabibukije ko u Rwanda rufite urugendo rurerure rwo kwiteza imbere mu buryo bwinshi n’inzego nyinshi.

Ati “Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi. Ibisigaye rero ni ukuzuza izo nshingano, twihuta, twuzuza ibyo dushinzwe neza, kugira ngo tugere ku ntego bidatinze, kandi biranashoboka ko bitanavunana cyane iyo abantu bakorera hamwe.”

Yavuze ko ibyo igihugu kimaze kugeraho bigaragaza ibishoboka mu gihe kiri imbere, abasaba kwita ku gushyira mu bikorwa icyerekezo igihugu gifite haba no mu gushaka amikoro yifashishwa mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.

Gusa yavuze ko ibintu byose bisaba ko abaturage baba bafite umutekano, kuko iyo ubuze nta na kimwe gishoboka.

Ati “Mu byo dukora byose, tugomba guha Abanyarwanda, igihugu cyacu, umutekano, ku neza no ku ngufu, kuko bibuze n’ibindi byose ntabwo byashoboka. Ariko ngira ngo uko turi hano n’ubwo tumaze uburebure bw’igihe butandukanye mu nshingano dufitiye Abanyarwanda, ngira ngo buri wese ari hano muri iyi nteko, agomba kuba azi aho tuva, aho tujya, icyifuzo, inshingano buri wese afite uko ziremereye, ibyo byose turabyumva, ntawe utabyumva n’umwe.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari n’ikibazo cy’inshingano hari ubwo zigeraho zikibagirana abantu bakajya mu bindi, asaba ko ibitagenda neza “bikosorwa bidatinze.”

Ati “Ariko muri ibyo byose, ikibihuza ni imiyoborere, imyifatire, imikoreshereze y’imari ijya muri ibyo byose, abayobozi uko bifata… turifuza ko byadufasha kugera kuri ibyo byifuzo byose dufitiye igihugu cyacu.”

Yavuze ko igisigaye ari urugamba rwo kugira ngo buri wese ashyire mu nshingano ibyo azi kandi yumva neza, kugira ngo inyungu zigere ku gihugu cyose.

Inama y’abaminisitiri yo kuwa 9 Ukuboza 2016 niyo yemeje Mutangana nk’Umushinjacyaha Mukuru, asimbuye Richard Muhumuza wagizwe Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga, bakabanza kwemezwa na Sena.

Naho Inama y’abaminisitiri yo kuwa kuwa 3 Gashyantare yo niyo yemeje Prof Shyaka na Dr Kaitesi nk’abayobozi ba RGB, mu gihe Dr Richard Sezibera wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatowe kuwa 1 Ukuboza nk’umusenateri uhagarariye Intara y’Amajyepfo, asimbuye Jean Dieu Mucyo witabye Imana.

Perezida Kagame

Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Mme we nawe ari mubayobozi barahiriye inshingano

Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB, akaba n’umwe mu bagize guverinoma, Senateri Dr. Richard Sezibera, Richard Muhumuza, Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga n’ Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana.

IBITEKEREZO
Hadassa

Nta wundi dushaka ntawashobora abanyarwanda. Nta n itora asanzwe yemewe...Imana imudukomereze !

rwandanziza

HE wacu komez'imihigo tukur'inyuma kdi turanagusengera


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...