LATEST NEWS
New section No17
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko
Publish Date: jeudi 23 février 2017
VISITS :141
By Admin

Abagabo bane bafunzwe bacyekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abatsinze ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kandi babitsinzwe.

Nzirorera Isaac, Bicamubicika John, Ndikumana Phillipe na Mpfuyisoni Mohamed ni bo bacyekwaho gukora iki cyaha. Bafashwe ku itariki 21 z’uku Kwezi.

Batatu babanza bafatiwe mu karere ka Nyagatare ; naho uwa nyuma yafatiwe mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko Nzirorera yagerageje gutanga ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abatsinze ikizamini cy’uruhushwa rw’icyiciro cya C (Kategori C).

Yongeyeho ko Bicamubicika na Ndikumana batanze ruswa kugira ngo bashyirwe mu mubare w’abatsinze ikizamini cyo gukorera uruhushwa rw’icyigiro cya A (Kategori A) ; aho ubanza yatanze ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ; naho uwa kabiri atanga ibihumbi 147 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aba uko ari batatu (Nzirorera, Bicamubicika na Ndikumana ) bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Yavuze ko Mpfuyisoni yafatiwe mu karere ka Kicukiro agerageza gutanga ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yongerwe ku rutonde rw’abatsinze ikizamini cy’uruhushya rw’icyiciro cya B (Kategori B). Uyu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahanga.

Mu butumwa bwe, CIP Kabanda yagize ati,"Abapolisi basobanukiwe ko kwaka no kwakira ruswa bizira bikaziririzwa. Ni yo mpamvu babyirinda bakanabirwanya ; ariko ikibabaje ni uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kugerageza kuyitanga."

Yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye ; aha akaba yaragize ati,"Abatanga ruswa kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko bamenye ko bitazabahira na rimwe. Abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bakwiriye kwiga kugira ngo bagire ubumenyi buhagije butuma batsinda ibizamini. Ubitsinzwe akwiriye kwirinda gutanga ruswa kugira ngo akorerwe ibinyuranije n’amategeko ; ahubwo agomba kwihugura kugira ngo ubutaha azabitsinde."

Ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...