LATEST NEWS
New section No17
Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha - CP Butera
Publish Date: vendredi 17 février 2017
VISITS :205
By Admin

Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera yabwiye abagize Komite zo kubungabunga umutekano bo mu karere ka Rwamagana ko gusesengura amakuru bahawe no kuyaha izindi nzego zibishinzwe ku gihe ari ingenzi mu kurwanya ibyaha.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abo mu murenge wa Nzige 82 ku itariki 15 z’uku Kwezi ; aho yababwiye ati,"Ukumira ibyaha kuko wamenye ko hari umugambi wo kubikora. Niba ubonye amakuru yerekeye ikintu kinyuranije n’amategeko, yasesengure ; hanyuma ayasangize izindi nzego zibishinzwe kugira ngo habeho gufatanya kubikumira."

Yabasabye kurushaho gufatanya n’izindi nzego gukangurira abaturage kutishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose , bababwira ingaruka zo kubinywa, kubicuruza no kubitunda.

CP Butera yakomeje ababwira ati," Hari abibwira ko uwanyoye ibiyobyabwenge yibagirwa ibibazo bimwugarije. Mukwiriye guhindura iyo myumvire, mubwira abayifite ko kubinywa bibongerera ibindi bibazo ; kandi ko bitera uwabinyoye uburwayi butandukanye burimo ubwo mu muhogo no mu myanya y’ubuhumekero ; ndetse ko binamutera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana."

Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze yasabye kandi abagize Komite zo kubungabunga umutekano mu karere ka Rwamagana gufatanya n’izindi nzego kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo, n’irikorerwa abana.

Yabasabye kandi gukangurira abaturage gukora neza amarondo no kutihanira ; abafitanye ibibazo bakabashishikariza kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure.

Yagize ati,"Mujye mubabwira ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, bityo ko ; buri wese afite inshingano zo kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya atanga amakuru atuma gikumirwa."

Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera

CP Butera yababwiye ko amakimbirane mu miryango ari mu bituma abana bahunga iwabo ; ku buryo bamwe bahitamo kuva mu ishuri, bakajya ku mihanda ; aho bakorera ibikorwa birimo ubujura no kwishora mu biyobyabwenge ; hanyuma abasaba guhora bakangurira abaturage kurangwa n’ubwumvikane, ituze n’amahoro hagati yabo.

Kugeza ubu akarere ka Rwamagana gafite abagize Komite zo kubungabunga umutekano 2370.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...