LATEST NEWS
New section No17
Gushimangira umubano n’ubufatanye : Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda
Publish Date: samedi 25 février 2017
VISITS :1287
By Admin

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri) , Lt. Gen. Tullio Del Sette, ku itariki 24 z’uku Kwezi yasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bw’izi nzego z’umutekano .

Ibiganiro Lt. Gen Tullio Del Sette yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu bitabiriye ibyo biganiro harimo ; Abayobozi Bakuru ba Polisi y’u Rwanda bungirije ; ni ukuvuga, ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, Uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, n’Uhagarariye u Rwanda mu Butaliyani,Enrico Lalia Morra.

Nyuma yo guha ikaze Lt. Gen. Tullio Del Sette n’abari bamuherekeje , IGP Gasana yagize ati," Ubushake mwagize bwo gusura Polisi y’u Rwanda bushimangira amasezerano y’ubufatanye twasinye mu minsi ishize. Uyu mubano ni inkingi ya mwamba y’ubufatanye burambye bwa Polisi z’ibihugu byacu byombi."

Yakomeje agira ati,"Impuguke ku mpande zombi zizakomeza kujya ziganira ku ngingo zikubiye mu masezerano twasinye ; zibanda ku kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa."

IGP Gasana yabwiye kandi mugenzi we w’u Butaliyani ko Polisi y’u Rwanda yanejejwe n’uruzinduko Ambasaderi Domenico Fornara yagiriye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu minsi ishize ; aho baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye.

Yongeyeho ko, umubano wa Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani ari inkingi ya mwamba mu gusangira ubunararibonye no kubaka ubushobozi mu nyungu z’impande zombi.

Mu ijambo rye, Lt. Gen Tullio Del Sette yagize ati,"U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo mu nzego zitandukanye. Urwego rugezeho uyu munsi rubikesha icyerekezo cyiza, kandi gihamye cy’Ubuyobozi bwacyo. Ni muri urwo rwego twishimiye gufatanya na Polisi yacyo mu nzego zitandukanye."

Yakomeje avuga ko isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Carabinieri n’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO) ari indi ntera nziza mu gushimangira ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani yashoje ijambo rye agira ati,"Haragahoraho umubano mwiza hagati ya Carabinieri na Polisi y’u Rwanda."

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani yasinyiwe i Roma mu kwezi gushize ubwo IGP Gasana yasuraga iki gihugu mu rwego rw’akazi.

Usibye Inama yagiranye n’Abayobozi batandukanye , Lt Gen. Tullio Del Sette yanasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ; aho yunamiye imibiri ihashyinguwe.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri), Lt. Gen. Tullio Del Sette asinya mu gitabo cy’abashyizti cya RNP


RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...