LATEST NEWS
New section No17
Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Publish Date: mardi 17 janvier 2017
VISITS :1657
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi kashe yafatanywe ni iz’ibigo bitandukanye bya Leta birimo amabanki, amashuri, ibigo by’ubutabera n’ibindi.

Tuyishime yafashwe tariki ya 13 Mutarama, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri yigamo rya IPRC-Kicukiro ahawe amakuru y’uko hari umwe mu banyeshuri be ufite kashe z’impimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati :” bamwe mu banyeshuri babwiye umuyobozi w’ishuri ibijyanye n’uko Tuyishime yaba atunze izo kashe ndetse ko ashobora kuba azikoresha ibintu bitari byiza, nuko nawe ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda. Twahise tujya gusaka mu rugo aho aba, maze tuhasanga kashe 39 z’ibigo bya Leta bitandukanye birimo za banki, amashuri, noteri ndetse n’iz’ibigo by’ubutabera”.

Yongeyeho ko iperereza ry’ibanze rya Polisi ryanatahuye ko yari anafite muri mudasobwa ye ibindi byangombwa by’ibihimbano bimwemerera inguzanyo yo kwiga, n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yihanangirije abantu nk’abo bakora ibyangombwa by’ibihimbano agira ati :” uwo ariwe wese utunze ibyangombwa by’ibihimbano uko byaba bimeze kose amenye ko amategeko ahari kandi amuhana igihe abifatanwe”.

SP Hitayezu yakomeje agira ati :” inzego z’umutekano zirakorana neza kandi zihora ziri maso kandi ziteguye gufata uwo ariwe wese ukora icyaha runaka. Kwigana no guhimba ibyangombwa ni icyaha kandi gihanwa n’amategeko”.

Yakomeje avuga ko icyaha kiramutse kimuhamye igihano yahabwa gikubiye mu ngingo ya 606 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ashobora kugera kuri miliyoni eshatu.

Tuyishime afashwe nyuma y’uko hari hashize ukwezi Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru undi witwa Kubwimana Ibrahim nawe wafatanwe ibyangombwa by’ibihimbano.

Tuyishime Bernard

Icyo gihe Kubwimana afatwa mu kwezi gushize kw’Ukuboza, yari afite ibyangombwa by’ubutaka by’ibihimbano, iby’amasoko ya leta n’andi anyuranye, indangamuntu, amakashe 22 , indangamanota nazo z’impimbano n’ibindi.

Mu gufatwa kwe , byaje kugaragara ko yakoraga ndetse akanagurisha ibyangombwa by’ibihimbano by’amasoko ya leta n’andi ku bantu bifuzaga umwenda muri za banki.

SP Hitayezu yavuze ko nyuma guhabwa amakuru, yafatiwe mu cyuho arimo gukora indangamuntu n’amakarita ya gipolisi.

Yasabye n’abandi bagifite ibitekerezo byo kwishora muri ibyo byaha, kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse gufatwa bagafungwa bikaba bigira ingaruka kuri bo no ku miryango yabo.

RNP

IBITEKEREZO
ivunimpuruza

nibyo kuko nuwitwa rugaravu ally wakoraga za diplome naza permis nindangamanota yarafashwe bigeze kure biciye munzira ndende arko afatanwa gusa diplome yikoreye yomugihugu cya sudani yariyise docteur full atarigeze abyiga,iyi dip ayikiresha muri minadef ajya darfur akuriye abaganga babasirikare atizwa nipeti rya captain aba Cpt Dr Ally Rugaravu,arko si dip yakoraga gusa kuko na permis arazifite yakoraga iza sudani akazihinduza traffic ntirabukwe,ibyo bikwangari yabikoreye benshi barimo mushiki we yakoreye dip yubuganga nuwitwa munyaneza juma yakoreye permis nubu arayikoresha naho nyirubwite we nawe iye iracyahari,bose baba inyamirambo,amakuru yaratanzwe arko byose ntibyitabwaho


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’