LATEST NEWS
New section No17
Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke
Publish Date: lundi 20 février 2017
VISITS :559
By Admin

Moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero ziyiranga RAB 632V yibwe mu karere ka Bugesera mu cyumweru gishize yafatanywe uwitwa Nshimiyimana Jean Bosco ; uyu mugabo ucyekwaho kuyiba akaba yarafatiwe mu murenge wa Muhondo, ho mu karere ka Gakenke ku itariki 18 z’uku Kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innnocent Gasasira yavuze ko iyi moto ari iya Ndagijimana Fidele, utuye mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Mareba.

IP Gasasira yagize ati,"Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yayibye mu ijoro ryo ku itariki 15 z’uku Kwezi ayikuye mu nzu nyirayo n’umuryango we babamo. Yakinguye urugi rw’iyo nzu akoresheje urufunguzo rw’urucuramo."

Yakomeje agira ati,"Nyiri iyo moto akimenya ko yibwe ; yihutiye kubimenyesha Polisi imuri hafi. Hakurikiyeho guhanahana amakuru yerekeranye n’ubwo bujura no gufatanya gushaka uwayibye ; hanyuma aza gufatirwa mu karere ka Gakenke. Nyirayo yamenyeshejwe ko moto ye yafashwe ; akaba ategerejwe kugira ngo ayishyikirizwe."

Yavuze ko ifatwa ry’iyi moto n’ucyekwaho kuyiba ryatewe no gutangira amakuru ku gihe ; aha akaba yaragize ati,"Guhanahana amakuru ku gihe bituma abakoze ibyaha bafatwa vuba ; kandi na none aho bishoboka bigakumirwa."

Ucyekwaho ubu bujura bwa moto (Nshimiyimana) afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi (Gakenke) mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yasabye abayituye kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano ; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo ya 391 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ubujura bukoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa imfunguzo zitari iza nyira zo ; ubujura bukozwe nijoro mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije ; igihano ntarengwa giteganyijwe mu ngingo ya 300 y’iri tegeko ngenga cyikuba kabiri.

RNP

IBITEKEREZO
boniface

Bravo kuri polisi yacu ku bw'imbaraga igaragaza mu gukumira ibyaha, natwe abaturage tuyifashe gukumira ibyaha , ubu tumaze kugera ku rwego aho umutyurage yibwa ikintu akumva ko ku bufatanye na polisi n'abaturage icyo kintu kiri bu boneke, kuko nikenshi twumva abantu bashimira polisi yu Rwanda ku bw'ibikoresho byabo biba byagiye biboneka.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...