LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Publish Date: samedi 18 février 2017
VISITS :382
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza, kuwa gatatu tariki ya 15 Gashyantare yafashe umugore ukekwaho kugerageza guha ruswa umupolisi wakoreshaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ngo amufashe kurubona.

Uyu mugore witwa Tuyizere Claudine w’imyaka 33 ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, yafashwe ubwo yageragezaga guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) uwo mupolisi wakoreshaga ibizamini ngo amuhere musaza we witwa Imanishimwe Valens w’imyaka 23 uruhushya rwo gutwara moto kuko yari amaze gutsindwa ikizamini cyateganyijwe.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel kabanda, yabvuze ati :”Tuzi neza ko hari bamwe mu bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bajya bibwira ko bashobora guca muri izo nzira zitemewe kandi zihanwa n’amategeko bakazibona. Aba bafashwe n’abandi bafashwe mbere babigerageza bakwiye kubera abandi urugero.”

Yavuze kandi ko mu ngamba zashyizweho na Polisi y’u Rwanda ngo umutekano wo mu muhanda ubungwabungwe neza, harimo no guha impushya abantu batsinze neza ibizamini byagenenwe.

Yakomeje avuga ati :”Abantu bamenye ko nta bundi buryo bwo kubona izo mpushya, usibye kwiyandikisha buri muntu agakora ikizamini we ubwe. Ntihazagire ubabeshya ko hari ubundi buryo wakoresha ngo uyibone, kandi uzakubwira ko hari izindi nzira, azaba akubeshya cyangwa nawe n’ubitekereza gutyo uzaba wibeshya, kuko uzafatwa nuramuka ubigerageje.””

Mu cyumweru gishize, mu karere ka Gasabo hafatiwe undi muntu ukekwaho guha ruswa y’ibihumbi ijana (100,000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ngo amufashe kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Undi nawe mu minsi 15 ishize yafatiwe mu karere ka Nyaruguru akekwaho guha ruswa umupolisi ngo amuhe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...