LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha
Publish Date: vendredi 9 décembre 2016
VISITS :316
By Admin

Polisi y’u Rwanda na kompanyi y’itumanaho TIGO- Rwanda ,basinyanye amasezerano ashyiraho ingamba zihuriweho n’impande zombi ku gukumira no gutahura ibyaha, harimo no kurwanya ruswa.

Ubu bufatanye bwasinyweho ejo ku italiki 8 Ukuboza, hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana na Philip Amoateng, uhagarariye (Chief Executive Officer) wa TIGO Rwanda.

Ibi kandi biri mu murongo w’ikiganiro mbwirwaruhame ku kurwanya ruswa cyanabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuri uwo munsi.

Muri ubwo bufatanye, impande zombi zumvikanye gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, gusangira ubunararibonye n’impuguke mu kubirwanya ndetse no gukorana ubukangurambaga burwanya ibyaha bimwe na bimwe.

Tigo by’umwihariko, izafasha mu bukangurambaga bwa Polisi mu buryo bwinshi harimo ubutumwa bugufi, itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, mu iperereza ku byaha, guhanahana amakuru kuri ruswa no ku bindi byaha ndetse no gutanga imirongo ya telefone yunganira isanzweho itishyurwa nka 112 k’ushaka gutabaza na 3512 utabaza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kurwanya ruswa nka kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yashyize imbere, IGP Gasana yavuze ko ubu bufatanye buje busanga hasanzweho ingamba ziyirwanya ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

Aha IGP Gasana yagize ati :”Ubufatanye ni imwe mu nzira twibandaho kandi duha agaciro kanini kuko idufasha gutahura, kurwanya no gukumira ibyaha.”

Amoateng mu ijambo rye nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, yavuze ko Tigo –Rwanda ifite ubushake kandi yiteguye gukorana n’inzego zishinzwe umutekano na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko mu gushakira hamwe umutekano n’ituze by’igihe cyose.

Yagize ati :” Twemera ko umutekano ari inshingano ya buri wese, si inshingano ya Polisi yonyine ahubwo ni iy’abaturage bose na buri muntu uba mu Rwanda,..kugirango buri wese abeho mu mudendezo n’amahoro.”

Yongeyeho ati :” Natwe ntacyo twakora nta mutekano, ubucuruzi bwacu bushoboka ahari umutekano,…ahatarangwa ruswa.”

Yavuzeko kurwanya ruswa by’umwihariko, ari imwe mu nkingi ndangamyitwarire muri Tigo mu nyito bise ABAC mu magambo ahinnye mu rurimi rw’icyongereza ivuga ku “rugamba rwo kurwanya no kwanga ruswa”, abakozi babo bose bibutswa buri mwaka.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’