LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije
Publish Date: vendredi 23 décembre 2016
VISITS :571
By Admin

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rihuza ibikorwa bya Polisi Mpuzamahanga ku itariki 22 Ukuboza ryashyikirije umuturage wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo imodoka ye yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso ifite nimero ziyiranga UAN 985 X yariganyijwe n’uwayimugurishije.

Nyirayo witwa Kasereka Katsuva Jean Mark yayishyikirijwe n’Umuyobozi w’iri Shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake ; icyo gikorwa kikaba cyarabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

ACP Karake yavuze ko iyo modoka yafatiwe mu karere ka Rubavu ku wa 21 Kanama uyu mwaka nyuma yo kumenyeshwa na Polisi ya Uganda ko hari umuntu wayigejejeho ikirego ko yayibwe (Iyo modoka).

Yagize ati,"Tumaze kugezwaho icyo kibazo twatangiye iperereza kugeza tuyifashe ; ariko tuza gusanga Kasereka atarayibye nk’uko ikirego cyavugaga ; ahubwo ko uwayimugurishije yamubeshyeye agambiriye kuyisubiza. Ni yo mpamvu tumushyikirije imodoka ye (Kasereka) nyuma yo gusanga atarayibye ; ahubwo ko yayiguze n’uwashatse kuyimuriganya."

Imodoka Polisi y’u Rwanda ifata ndetse ikazishyikiriza ba nyirazo ziba zibwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri aka karere ; abazifatanywe bakaba bashyikirizwa Polisi zo mu bihugu bakoreyemo icyo cyaha.

ACP Karake yagize ati," Ikoranabunga tugezeho uyu munsi ridushoboza gutahura umuntu ushakishwa kubera ibyaha runaka ; ibyo bikaba byiyongera ku mikoranire myiza hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga ituma hafatwa abakekwaho kubikora."

Kasereka yavuze ko yaguze iyo modoka muri Gicurasi uyu mwaka. Amaze kuyishyikirizwa yagize ati,"Ndishimye bitagira urugego kuba nshyikirijwe imodoka yanjye. Uwayingurishije yashatse kuyisubiza abeshya ngo yarayibwe ; ariko Polisi y’u Rwanda mu bunyamwuga bwayo yatahuye umugambi we.

Ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga bikoresha Ikoranabuhanga rya I-24/7 mu guhanahana amakuru ajyanye n’abashakishwa kubera ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, gutunda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ubujura bw’ibintu bitandukanye birimo imodoka.

Iri Koranabuhanga mu Rwanda rikoreshwa ku mipaka iruhuza n’ibindi bihugu no ku Bibuga by’Indege.

Mitsubishi Fuso ifite nimero ziyiranga UAN 985 X

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’