LATEST NEWS
New section No17
Rulindo:Umugabo yiturikirijeho Gerenade ahita apfa
Publish Date: lundi 17 octobre 2016
VISITS :996
By Admin

Umugabo witwa Havugimana Egide w’imyaka 35 y’amavuko yiturikirijeho Gerenade iramushwanyaguza bitewe n’amakimbirane bivugwa ko yari afitanye n’umugore we bari bafitanye abana 3.

Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira,2016 mu ma saa mbiri z’igitondo mu Mudugudu wa Mugenda , Akagari ka Gitare , Umurenge wa Base ,Akarere ka Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base ,Jean Baptiste Hakizimana aganira n’Ikinyamakuru ,Umuryango.rw dukesha iyi nkuru yemeje aya makuru avuga ko bikekwako Havugimana yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we .

’’Ntitwavuga ngo yijijije iki ariko birakekwa ko byaturutse ku bwumvikane buke yari afitenye n’umugore we bari bafitanye abana batatu’’

Hakizimana akomeza avuga ko uyu Havugimana yageze kuba umu Local Defence bikekwa ko iyo Gerenade afite kuba yarayibitse ntayitange.

Umurambo wa Habigimana ukaba warahise ujyanwa mu Bitaro bya Kinihira , imihango yo gushyingura ikaba iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira,2016.

Source : Umuryango.rw

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

25-09-2017

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...