LATEST NEWS
New section No17
Toy Nzamwita wari Avoka yarasiwe na Polisi hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima
Publish Date: samedi 31 décembre 2016
VISITS :2958
By Admin

Umunyamategeko witwa Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe na Polisi bimuviramo urupfu ubwo yahagarikwaga akanga mu gihe yari ageze hafi ya Rond Point ya Kacyiru ahazwi nka KBC, atwaye imodoka.

Nzamwita yarashwe Saa cyenda z’igitondo kuri uyu wa Gatanu ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser bikaba bivugwa ko yari yasinze.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yavogereye bariyeri iri hafi y’amasangano y’umuhanda wo kuri KBC ku Kacyiru ndetse ashaka no kugonga umupolisi wageragezaga kumuhagarika.

Muri icyo gihe ngo uwo mupolisi yarashe imodoka ashaka ko ahagarara ku bw’amahirwe make isasu riramufata ahasiga ubuzima. Polisi y’u Rwanda itangaza ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse yihanganisha umuryango we mu gihe hahise hatangira iperereza.

Itanga ubutumwa ku bashoferi ko bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda igihe batwaye ibinyabiziga kandi bakirinda ibisindisha.

Nzamwita Ntabwoba Toy ( RIP)

IBITEKEREZO
Bibi

Ariko se muravuga iki ? Iyo umuntu akurashe akakwica nuko aba yabigambiriye. Haruburyo a trained police man akurasa akaguca intege ariko ntakwice.

charles

Birababaje kubona abashinzwe umutekano aribo bawuhungabanya. ubwo se kuba yasinze nigitangaza, Imana imwakire mubayo.

Gaetan

Uyu wamurashe yakoresheje umujinya w,umuranduranzuzi kandi yakoresheje imbaraga zumurengera kucyintu gito .

gasana eugene

Burasa runwa,bamurashe nkuko bazarasa wawundi umwambi mubugesera

Jeff

Police yashoboraga kumukurira imwereka ibimenyetso bimusaba guhagarara Guhita irasa harimo ubuhubutsi...RIP my friend Toy

Jeff

Police yashoboraga kumukurira imwereka ibimenyetso bimusaba guhagarara Guhita irasa harimo ubuhubutsi...RIP my friend Toy

Patrick

Niyihangane murwanda rwacu ntamuntu uri hejuru yamategeko. Yazize amakosa yakoze.

kamanzi

Imana imwakire mubayo, none umunyamategeko yica amategeko ? Please mudushyirireho amafoto yaho yarasiwe nimodoka aho yarihagaze yicwa.

Mr D

Kwica umuntu byahindutse ibintu bisanzwe birababaje, icyiza nuko amaherezo uwo wamwoshe uwariwe wese nuko nawe azapfa, kdi we aragowe kuko yikoreye amaraso yinzirakarengane.

Hadassa

muzi kibungabunga amahoro n umutekano kweri, Nzamwita urambabaje bitavugwa... Bravo Police ip fa kurasa uko ibonye,.... Ibi nibyo musobanurira umupfakazi n imfubyi asize ? Ngo police yamurashe itabishaka ! Kurasa i pneu no kurasa mu cyico ntibigombera kuba uri SNIPER.... Shame on U

Rwasubutare

Yishe itegeko itegeko naryo rihita rimwica.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...