LATEST NEWS
New section No17
Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange
Publish Date: mardi 21 février 2017
VISITS :141
By Admin

Madamu Salma Ansari akaba n’umugore wa Visi Perezida w’igihugu cy’Ubuhinde , yashimye uburyo bwakoreshejwe n’u Rwanda mu gushyiraho ibigo bya Isange One Stop Centre muri gahunda yo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yabivuze ubwo yasuraga iki kigo kiri ku bitaro by’akarere biri ku Kacyiru kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Gashyantare nyuma yo gusobanurirwa birambuye serivisi zitangirwa kuri Isange, aho yanavuze ko n’ubwo Ubuhinde bufite ibigo nk’ibi ariko hari byinshi byakwigirwa ku buryo u Rwanda rwakoresheje.

Madamu Ansari akaba ari mu Rwanda aherekeje umugabo we akaba na Visi Perezida w’Ubuhinde , Shri M Hamid Ansari, uri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.

Madamu Ansari mu ijambo yahavugiye yagize ati :” Dufite ibigo nk’ibi mu Buhinde ariko buri gihe biba byiza guhora twiga ibyiza twabona ahandi tukabyongera ku byacu,..ibishya byatugirira akamaro. ”

Yongeyeho ati :” Isange One Stop Centre, ni ikigo cy’ibikorwa by’indashyikirwa ; aho abagore babonera ubufasha mu bihe bibi cyane kuri bo,…kandi bigakurikiranwa mu buryo bwimbitse, ubwabyo ni ikintu gikomeye.”

Yongeyeho ko uburyo uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana aba ababaye haba mu mutwe, mu marangamutima ndetse rimwe na rimwe no ku mubiri , anyura mu bihe bikeneye uburyo buboneye bwo kumusubiza icyizere no mu buzima busanzwe kandi iki kigo kikaba cyibishoboye ; ari nacyo kintu gikomeye cyagezeho buri wese akwiye kukigiraho.

Isange yatangiye mu mwaka wa 2009 nk’umushinga w’icyitegererezo, itanga ubujyanama ku ihungabana, isanamitima , ubuvuzi n’ubwunganizi mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kandi ku buntu.

Kugeza ubu, Isange imaze kugezwa mu bitaro 28 mu gihugu mu rwego rwo kwagura gahunda zayo mu bitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima mu gihugu hose.

Superintendent Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa w’iki kigo we yagize ati :” Dutanga serivisi nyinshi kugirango uwahohotewe abone ibyo akeneye byose. Tubaha ubuvuzi ari nabwo tuboneramo ibimenyetso byifashishwa n’ubugenzacyaha mu gukurikirana ukekwa , tukanatanga ubujyanama bufasha uwahohotewe gusubira mu buzima busanzwe kandi akabona n’ubutabera.”

Ikigo Isange cyashyizweho na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri z’Ubutabera, iy’Uburinganire no guteza imbere Umuryango, ku nkunga y’ikigo Imbuto Fundation n’abandi bafatanyabikorwa.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...