LATEST NEWS
MURI AFURIKA
83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe
Publish Date: lundi 10 juillet 2017
VISITS :1619
By Admin

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo(RDRC), mu mpera z’icyumweru kirangiye yasubije mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR 83 barimo na Brig. Gen Semugeshi Cômes wabarizwaga mu mutwe w’abarwanyi wa CNRD wavutse uvuye muri FDLR muri Gicurasi 2016.

Abo bose basezerewe nyuma y’amezi atatu bahabwa inyigisho zitandukanye zibasubiza mu buzima busanzwe zirimo izirebana n’uburere mboneragihugu, amasomo ku kwihangira imirimo, gusoma no kwandika ku batabizi n’andi masomo bagiye bahabwa agahuzwa no gusura ibice bitandukanye by’igihugu berekwa aho abandi Banyarwanda bageze mu iterambere.

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR basubijwe mu buzima busanzwe bahuriza ku kuvuga ko inyigisho bahawe ku Rwanda hamwe n’amakuru babonye ubwo basuraga ibice bitandukanye by’igihugu yatumye bikuramo ibitekerezo bibi by’uriya mutwe ku buryo ngo biteguye gufatikanya n’abandi Banyarwanda basanze mu kubaka igihugu cyabo.

Sgt Bayavuge Frederec, witandukanyije na FDLR nyuma y’imyaka 20 ayibarizwamo, agira ati “Iyi myaka yose namaze naranzwe no kumva nakwikiza uwo tutavuga rumwe nkamwica, urumva rero ubwo ni uburwayi bwose natewe n’abayobozi babi ; kuri ubu muri iki kigo cya Mutobo ni ho twivuriza, ni ho tuvana umuti w’ubumwe n’ubwiyunge, ni ho twigira kubana neza n’abandi. Ubu rero niteguye gufatikanya n’abandi Banyarwanda nsanze tukazamura igihugu cyacu mu iterambere…ndahamagarira n’abo nasize mu mashyamba ya Kongo kwitandukanya na FDLR bagataha mu rwababyaye kuko bari kurwanira ubusa.”

Brig. Gen Semugeshi washinzwe imirimo y’ikirenga itandukanye muri FDLR akaza kuyiyomoraho akaba ajya mu wundi mutwe witwa CNRD(Conseil National pour la Renouveau et la Democratie), we atangaza ko ajyanye mu buzima busanzwe ‘umugambi wa kigabo’ wo guteza imbere igihugu ; ibintu ahuza n’inyigisho yahawe.

Ati “Umugambi njyanye ni umugambi wa Kigabo mwanye hano ; batwigishije uburyo tugomba kwitwara iyo tugeze hariya hanze iyo tugiye kuba, kandi baduhaye n’amasomo ahagije azadufasha kubana neza n’abo dusanze hariya ku midugudu kandi ayo masomo azadufasha no kwihangira imirimo izadutunga kugira ngo tuzabashe kwibesha no kubeshaho imiryango yacu bityo duteze imbere n’igihugu cyacu.”

Nyamurangwa Freddy, Komiseri mu Kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, ahamagarira abasezerewe kubana neza n’abandi Banyarwanda basanze bafatanya na bo mu kubumbatira umutekano w’igihugu

Komiseri Nyamurangwa abasaba kandi “gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane kugira ngo babashe kubona ibitunga imiryango yabo.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo gitangaza ko kimaze kunyurwamo n’abantu bagera ku bihumbi cumi na bibiri bitandukanyije n’umutwe wa FDLR urwanyiriza ubutegetsi bw’u Rwanda mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.



Brig. Gen Semugeshi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...