LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari
Publish Date: lundi 15 mai 2017
VISITS :130
By Admin

Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda wo kureba abana baba bari mu tubari. Uyu mukwabu wakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi mu gihugu hose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ubwo yasobanuriraga itangazamakuru ibyavuye muri uwo mukwabu, yavuze ko wabaye mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kureba niba ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’igihugu bwo kubuza abantu guha abana inzoga n’ibisindisha bwubahirizwa.

ACP Badege yavuze ati :”Muri uyu mukwabu wakozwe mu gihugu hose, twasanze abana batari bacye mu tubari, ba nyiratwo bane ubu bakaba bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho icyaha cyo guha inzoga n’ibisindisha abana batarageza ku myaka y’ubukure.”

Yasabye ba nyir’utubari kureba abana binjira mu tubari twabo, bakareba n’uwinjiranye n’umwana ko ari umubyeyi we cyangwa umurera byemewe n’amategeko kandi ko nawe atagomba kumuha inzoga, byaba ngombwa akabaka n’ibyangombwa .

Yasoje asaba kandi abafite utubari gushyira ibyapa bikangurira abantu kwirinda guha inzoga abana batarageza imyaka y’ubukure, kandi bakabishyira ahantu hagaragara.

Aba bana bafashwe bari mu tubari dutandukanye

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Uwamariya Odette, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa yakoze, anavuga ko guha abana inzoga bibagiraho ingaruka nyinshi.

Yavuze ati :”Guha abana inzoga bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo kwishora mu busambanyi bishobora kubaviramo gutwara inda batateguye, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na SIDA, ndetse no gutakaza icyizere cy’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.”

Yakomeje avuga ati :”Uyu mukwabu n’indi myinshi izkorwa uje nyuma y’inama ku itariki 9 Gicurasi yarebaga uko ikibazo cyo guha inzoga abana no kubajyana mu tubari gihagaze, ikaba yarasanze gikwiye guhagurukirwa, tukaba dusaba ababyeyi by’umwihariko, n’abanyarwanda muri rusange ko bakumva ko iki ari ikibazo cyahagurukiwe ku rwego rw’igihugu, kandi ko nabo bakwiye kukigira icyabo, bagakurikirana abana babo umunsi ku munsi.”

Yanahamagariye itangazamakuru kugeza ubu butumwa ku bantu benshi, rigakangurira buri munyarwanda kuba ijisho rya mugenzi we, kuko aba bana bashorwa mu businzi no mu busambanyi birangira bajyanywe mu icuruzwa ry’abantu.

Amategeko avuga ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 werewe kujya mu kabari atari kumwe n’ababyeyi be cyangwa abamurera bemewe n’amategeko.

Ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryazo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki ?

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki...

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu...

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police...

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...