LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije
Publish Date: lundi 26 juin 2017
VISITS :268
By Admin

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena, hasojwe amahugurwa y’iminsi 2 yahuzaga abagenzacyaha 160 bo ku rwego rw’akarere bakorera mu turere twose tw’igihugu, abo ku rwego rw’intara ndetse na bamwe mu bagenzacyaha bakorera ku cyicaro gikuru cy’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, bakaba bahugurwaga ku kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije, amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti :” Turwanye ibyaha byibasira ibidukikije- Dufatanyije birashoboka.”

Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije na Polisi y’u Rwanda.

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabwiye aba bagenzacyaha ko igihugu na Polisi y’u Rwanda baha agaciro akazi gakomeye bakora, ariko bakajya bakora bafite intego n’icyerekezo.

Aha yababwiye ati :”Buri gihe mujye muzirikana ko ibyo mukora bihura n’icyerekezo cy’igihugu, intego ya Polisi y’u Rwanda, muharanire kuva mu rujijo, kandi mushake ubumenyi.”

Yakomeje ababwira ati :”Igihugu gishishikajwe no kubashakira ibikoresho bishoboka ngo mukore akazi kanyu neza, ariko byose bizagerwaho ari uko murangwa na disipuline, indangagaciro, kugendana n’igihe ndetse no gutangira amakuru ku gihe.”

IGP Gasana yasoje abasaba ko ibyo bigiye muri aya mahugurwa birimo kurengera ibidukikije, kurwanya ruswa n’ibindi, byatuma batahana ukwiyemeza gushya, bakarushaho gukora akazi neza no guha serivisi nziza ababagana.

Umuyobozi wungirije w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Murigo, yasabye aba bagenzacyaha gukora kazi kabo neza, bakagenza ibyaha uko bikwiye, kugirango abanyarwanda babone ubutabera bukwiye.

Aha yavuze ati :”Ubutabera ni ingenzi mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage. Musobanukirwe amategeko mukoresha mu mwuga w’ubugenzacyaha, ariko munamenye ko nimutarangwa na disipuline n’indangagaciro mutazuzuza inshingano zanyu neza.”

Basoza amahugurwa

Mu biganiro bahawe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, byibanze ku gufatanya n’iki kigo ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, kurengera ahantu nyaburanga no gukangurira baturage kwirinda kwinjiza amashashi mu gihugu no kuyata aho babonye, abarenze kuri ibi byose bakabihanirwa.

Baganiriye kandi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, basaba ko ubucukuzi bwayo nabwo bugomba kurengera ibidukikije.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...