LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye
Publish Date: lundi 10 avril 2017
VISITS :244
By Admin

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye avuga ko impamvu bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafatwa ari uko ibihugu bahungiyemo bibakingira ikibaba.

Ibi yabitangaje ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio (Radio ya Kigali Today Ltd), tariki ya 08 Mata 2017.

Minisitiri Busingye avuga ko mu mpapuro 691, zatanzwe kuva muri 2007 zisaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera, muri zo 40 gusa nizo zifitiwe igisubizo.

Avuga ko icyo ari ikibazo n’ubwo ibyo bihugu byashyize umukono ku mazezerano mpuzamahanga yo mu 1948 arwanya akanakumira icyaha cya Jenoside.

Akomeza avuga ko ariko igituma badatabwa muri yombi ari uko bagera mu bihugu bahungiyemo bagakorana bya hafi n’ubuyobozi bw’ibyo bihugu, bikabakingira ikibaba.
Minisitiri Busingye avuga ko indi mpamvu ituma abakekwaho icyaha cya Jenoside bahungiye mu bindi bihugu badatabwa muri yombi ari uruhare ibyo bihugu nabyo biba byishinja.

Agira ati “Nk’u Bufaransa muribuka igihe Gacaca yari igitangira hagiye habaho ibintu bitandukanye nk’amashyirahamwe yo guhisha ukuri yari afite n’akazina bayihaye kiswe “Ceceka” igamije guhisha ukuri.”

Akomeza avuga ko kandi igituma abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi badatabwa muri yombi n’ibihugu bahungiyemo ari uko bahagera bakiyoberanya.
Ati “Ibihugu byinshi byo muri Afurika n’ubwo biba byarashyize umukono kuri ariya masezerano mpuzamahanga akenshi abantu babihungiyemo kwiyoberanya kwabo birihuta cyane.”

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye

Usanga hano yari azwi nka perefe, umucuruzi ukomeye, burugumesitiri ariko ugasanga hari ahandi ageze agakora nko mu mirima, yoroye inka ! Niyo afashwe usanga abantu batangajwe n’uko ariwe bashakishaga mu myaka yose.”

Minisitiri Busingye avuga ko nubwo ibyo byose buhari, ntibizabuza u Rwanda gukomeza kubakurikirana kuri icyo cyaha cya Jenoside uko bizagenda kose.

Ati “Umuntu uri hanze wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kubibazwa kuko umuntu ari hanze y’u Rwanda bitavuze ko ari hanze y’ubutabera.”

Mu myaka 10 ishize impapuro zita muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside zigiye hanze, abantu 17 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bihishe mu mahanga boherejwe kuburanira mu Rwanda.

Abandi 21 baburanishirizwa mu bihugu bari bahungiyemo ; nk’uko Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda abitangaza.

IBITEKEREZO
tiyo

Ikampara ahitwa kibuye ziruzuye nizo zitwara tax muzajyenzure murebemuri gare ya kibuye nizo nsa kandi ziracyafite ubugome

tiyo

Ikampara ahitwa kibuye ziruzuye nizo zitwara tax muzajyenzure murebemuri gare ya kibuye nizo nsa kandi ziracyafite ubugome

Andre

None uwo batemye we kuki muterekana uwamutemye ngo tumumenye ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo...

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa...

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8...

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...