LATEST NEWS
Mu Rwanda
Abandi batanu bafunzwe bakekwaho kunyereza mudasobwa zigenewe abanyeshuri
Publish Date: mercredi 12 avril 2017
VISITS :250
By Admin

Abantu batanu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho, mu karere ka Nyaruguru bakekwaho inyerezwa rya mudasobwa eshatu zirimo ebyiri zigenewe abanyeshuri muri gahunda ya Mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) n’indi imwe isanzwe (Laptop) by’Urwunge rw’amashuri rwa Munini.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko kugeza ubu abafunzwe bakekwaho iki cyaha ari : Sebagabo Vincent wayoboraga iri shuri , uwari uribereye Umucungamari witwa Ndabakuranye Bonaventure, uwahigishaga witwa Nyangezi Bertin, uwari ushinzwe Ikoranabuhanga muri iki Kigo cy’ishuri witwa Uwiringiyimana Claude na Habarurema Apiane wari ushinzwe amasomo muri iri shuri.

CIP Hakizimana yagize ati,"Aba batanu bafashwe ku wa 10 Mata uyu mwaka biturutse ku makuru yatanzwe n’Umuyobozi mushya w’iri shuri nyuma yo kugenzura agasanga muri mudasobwa zigaragara mu mpapuro z’ihererekanyabubasha haburamo eshatu."

Yakomeje agira ati,"Mu ihererekanyabubasha byagaragaye ko iki Kigo cy’ishuri gifite Mudasobwa 518 zigenewe abanyeshuri ; ariko Umuyobozi wacyo mushya asuzumye asanga haburamo ebyiri. Byagaragaye kandi ko iri shuri rifite mudasobwa zisanzwe (Laptops) 11, ariko nyuma y’igenzura haboneka 10. Umuyobozi mushya waryo amaze kubura izo mudasobwa eshatu yabimenyesheje inzego zibishinzwe zirimo Polisi y’u Rwanda yafashe ikanafunga aba batanu bakekwaho kuzinyereza."

CIP Hakizimana yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bagize uruhare mu inyerezwa ry’izo mudasobwa, ndetse banafatwe.

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe ; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe ; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Aba batanu bakurikira abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu 12 bafungiwe mu turere twa Rwamagana na Gatsibo bakekwaho kunyereza Mudasobwa zagenewe abana zigera kuri 384.

Mu Ntara y’i Burasirazuba hamaze kubura mudasobwa zigenewe abana zisaga 1000 mu gihe izisaga 500 zimaze kubura mu turere umunani tw’Intara y’Amajyepfo.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje iperereza ku byaha bikorwa muri gahunda zitandukanye za Leta zigamijwe iterambere ry’abaturage zivugwamo imicungire mibi zirimo iya Mudasobwa imwe ku mwana, Gira Inka na VUP.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...