LATEST NEWS
Mu Rwanda
Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.
Publish Date: lundi 14 août 2017
VISITS :241
By Admin

Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje kuri uyu wa mbere ko mu ijoro ryo uri iki cyumweru igitero cy’abiyahuzi cyagabwe mu mujyi wa Ouagadougu,ku muhanda wa Kwame Nkurumah cyaguyemo abantu 17, naho abagera ku 8 brakomereka.

Bamwe mu batangabuhamya babibonye bavuze ko abagabo batatu bitwaje intwaro binjiye muri Resitora y’abanya Turikiya iherereye muri uwo mujyi ejo ku cyumweru nimugoroba maze bagatangira kurasa amasasu y’urufaya mu bakiriya bari bicaye hanze ya Resitora.

Guverinoma y’icyo gihugu ikaba yahise itangza ibikorwa byo guhiga bukware abagize uruhare muri icyo gikorwa cy’iterabwoba kuri uwo mugoroba, nkuko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe itumanaho muri icyo gihugu Bwana Remis Dandjinou.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, avuga ko mu baguye muri icyo gitero harimo umunya Turikiya umwe, hakaba habashije kurokoka abagera kuri 11.

Umuyobozi w’umujyi wa Ouagadougou na bamwe mu ba Minisitiri bageze ahabereye ubwo bugizi bwa nabi batangaje ko Burkina Faso igihugu gikikijwe na Mali na Niger cyaherukaga ibikorwa by’ubwiyahuzi bwa nabi mu myaka ishize, aho mu Kuboza , 2016 abasirikare bagera kuri 12 baguye mu gitero cyagabwe ku birindiro by’abo mu majyaruguru y ;icyo gihugu, naho mu Kwakira muri uwo mwaka kandi hakaba hari ikindi gitero cyahitanye abandi basirikare bane ndetse n’abasivile babiri. Hari kandi ibindi bitero bibiri byagabwe kuri Hotel imwe yo muri Ouagadugu muri Mutarama, 2016 bihitana abagera kuri 30 barim n’abanyamahanga.

Tubibutse ko iki gitero cy’ubwiyahuzi kije gikurikira igiherutse cyagabwe kuri Top Hotel mu mujyi wa Bamako muri Mali igihugu gihana imbibi na Burukina Faso kigahitana abagera kuri makumyabiri, umutwe wa wa Al Qaeda wo mu bihugu by’abarabu byo mu majyaruguru ukaba ariwo wigambye gukora ubu bugizi bwa nabi, aho washyize amafoto yabasore batatu bitwaje intwaro uvuga ko aribo bagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.

Norbert Nyuzahayo

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...