LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo
Publish Date: vendredi 4 août 2017
VISITS :556
By Admin

Abanyarwanda baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Burundi ntibagize amahirwe yo kwitorera Umukuru w’Igihugu mu matora yabaye muri Diaspora kuri uyu 3 Kanama 2017.

Nk’uko byari biteganyijwe, amatora y’Umukuru w’Igihugu ku Banyarwanda baba hanze yari ateganyijwe uyu munsi, ariko ababa muri RDC no mu Burundi ntibemerewe kubera ibibazo by’umutekano biri muri ibyo bihugu nk’uko Komisiyo y’amatora yabitangarije abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe muri Werurwe nyuma yo kubona ko muri ibyo bihugu nta mutekano uhari watuma amatora agenda neza.

Yagize ati “Nubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora ishinzwe amatora ntabwo ishobora gufata icyemezo kimeze gityo yonyine itagize izindi nzego za Leta igisha inama zibishinzwe ; izo zose rero twazigishije inama. Icyo cyemezo rero twagifashe ahagana muri Werurwe, ni nayo mpamvu ibindi bikorwa muri ibyo bihugu bijyanye no kwandika ntibyakozwe kuko n’umutekano waho ntiwemeraga ko byakorwa.”

Yavuze ko mu gihe cy’amatora umutekano uba ari ingenzi, avuga ko banze ko amatora yaba ahantu batizeye umutekano w’Abanyarwanda n’ibizahakorerwa.

Munyaneza yasobanuye ko bashyizeho ingamba zigamije korohereza abantu babaga muri ibyo bihugu bashaka kwitorera Umukuru w’Igihugu, aho banashyizeho ibiro by’itora ku biro by’iyo komisiyo kugira ngo abazabasha kuza mu Rwanda abe ariho batorera.

Uretse mu Burundi no muri Congo, hirya no hino ku isi Abanyarwanda bazindukiye mu matora. Ababa imbere mu Rwanda bo barazindukira mu matora kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Kanama, akazatangira saa moya za mugitondo akageza saa cyenda z’amanywa.

Biteganyijwe ko bizagera saa tatu z’ijoro kuri uyu wa Gatanu Abanyarwanda bamaze kumenya 70% y’ibyavuye mu matora, amajwi rusange amenyesha uwatorewe kuyobora u Rwanda akazamenyekana ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda yasabye Abanyarwanda kuzatora mu bwisanzure no mu mahoro nk’uko bisanzwe bibaranga.

Yagize ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni uko bazitabira amatora ari benshi kandi bakazatora neza birinda imfabusa. Bazatore ari benshi kandi batore neza, bihitiremo umukandida ubereye u Rwanda.”

Yasabye ko Abanyarwanda bazakirana umutima mwiza ibizava mu matora kuko ari bo bazaba bitoreye.

Abayobizi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa nk’Umwami

I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa...

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura...

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo muri Bibiliya wagarutse

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo...

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe...

NEW POSTS
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...