LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse - Kagame [ VIDEO ]
Publish Date: dimanche 16 juillet 2017
VISITS :990
By Admin

Urugendo rw’ibikorwa byo kwiyamamaza rwa Paul Kagame i Nyamagabe, Huye na Kamonyi .
I Nyagisenyi i Nyamagabe, i Huye no mu ‘Ikiryamo cy’inzovu’ mu Karere ka Kamonyi ; ibihumbi by’abaturage bitabiye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame nyuma yaho byatangiriye mu Karere ka Ruhango ku wa 14 Nyakanga 2017.

Kuri gahunda y’uyu munsi, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu turere dutatu bitandukanye n’uko byagiye bigenda ahandi aho yajyaga muri tubiri. Yahereye i Nyamabage, akomereze I Huye mu Mujyi hanyuma asoreze i Kamonyi.

Abaturage b’i Nyamagabe no mu nkengero batangiye kugera aho I Nyagisenyi mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo aho bari bitwaje amabendera n’imyambaro iri mu mabara ya FPR Inkotanyi ; n’i Huye naho bazindutse bajya gutegereza Kagame, bamwereka ko bamushyigikiye.

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko ubu u Rwanda rwishimira kongera gushibuka nyuma y’uko amahanga arutereranye akeka ko rutazongera kubaho.

Yavuze ko ubwo amahanga yatereranaga u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari nko kurenzaho itaka kuko yumvaga igihugu kitazongera kubaho ukundi.

Agize ati “Baducukuriye urwobo, baradutabye, ariko ntabwo bari baziko Abanyarwanda turi imbuto zizashibuka. Abanyarwanda twabaye imbuto, turashibuka, ubu turi ubukombe.”

Ni bumwe mu butumwa yageneye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bari baje kumushyigikira mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu Karere ka Kamonyi, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.

Yavuze ko kuzuka ku Rwanda ruva mu mateka mabi rwagize, byatewe n’ubushake n’imbaraga ari na byo bigejeje igihugu aho kigeze ubu. Ati “Ukuntu Abanyarwanda bari hamwe, ukuntu bashaka kubaka igihugu n’ukuntu bashaka kwiyubaka ntibisanzwe.”

Yavuze ko kugeza ubu hari amahanga akiri mu ihakana ku busugire bw’u Rwanda, ariko yizeje Abaturarwanda ko ari igihe gito kuko nayo azageraho akemera. Ati “Abadutabye bazabona ko turi imbuto zishibuka, zigakura, zikagira ubuzima bwiza.”

[ VIDEO ]

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...