LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abanyarwanda tubarememo ’ Icyizere ’ batinyuke Polisi – Perezida Kagame
Publish Date: vendredi 16 juin 2017
VISITS :1712
By Admin

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahamagarira Polisi y’u Rwanda kurangwa n’imico myiza no gukora akazi neza kugira ngo abaturage barusheho kuyibonamo.

Yabitangaje mu muhango wo kwizihiza imyaka 17 ishize Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho no gushyira abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye, kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2017.

Perezida Kagame yashimiye Polisi y’ Rwanda ku kazi ikora ariko anayisaba kurushaho kugira imyitwarire myiza muri ako kazi.

Agira ati “Ubumenyi gusa ntibuhagije bugomba kujyana n’imico myiza. Duharanire kurangwa n’imyitwarire myiza no kwiyubaha no kubaha abandi no gukora cyane kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere.

Abanyarwanda tubarememo icyizere batinyuke Polisi, bayibonemo kandi bayigane bityo natwe tubakorere ibyo bifuza.”

Perezida Kagame kandi akomeza ashimira imikoranire iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage. Avuga ko iyo mikoranire yarushaho kugenda neza kuko Polisi itakora akazi yonyine.

Ati “Akazi ka Polisi kagenda neza kurusha iyo Polisi ifatanyije n’Abanyarwanda. Iyo hari umutekano buri we se akora ibyo ashatse, akabikora ashyize umutimwa hamwe.”
Akomeza avuga agira ati “Tuzi aho igihugu cyacu kiva, aho kigeze naho kijya. Dufatanye guha igihugu n’akarere dutuyemo umutekano usesuye.”

Avuga ko umutekano ariwo shingiro rya byose ukaba n’inkingi ikomeye y’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

IBITEKEREZO
gateri

Ikibazo ni abayobozo ba Pilisi. Bazabsnze bakure mu bapolisi ijsmbo NAGUFUNGA. kandi abspolisi badhya nibo bagira iyo mvugo. Muzajye CID....

Safari Musanze

Kagame aragosorera mu rucaca Polisi izareke kurya ruswa c ? Umunsi Polisi nabaye nka RDF u Rwanda nibwo ruzaba Singapore ariko rero Musanze hari umuyobozi Wa Polisi uyihagarariye mu ntara uhiga abaturage ( akoreshejwe mu nyungu ) akirirwa abatuka Ku karubanda proof delived ubwo twatera imbere dute ? Komeza wigishe ur E. Ahari bazumva


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...