LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abapolisi 160 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Publish Date: dimanche 27 août 2017
VISITS :195
By Admin

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (FPU) 160 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa bagarutse mu Rwanda, bakaba bari bamaze umwaka mu gihugu cya Haiti, aho bari baragiye kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bwa Loni buzwi nka MINUSTAH, rikaba ari itsinda ryari ryaragiye muri icyo gihugu ari irya karindwi (FPU VII).

Bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda commissioner of Police (CP) George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, akaba yashimye imyitwarire myiza aba bapolisi bagaragaje aho bari baragiye guhagararira u Rwanda, bakaba barabaye intangarugero mu gufasha abaturage mu bikorwa binyuranye byo kubabungabungira umutekano n’ibindi birebana no gufasha abatishoboye, dore ko igihe bari bariyo ari nabwo iki gihugu cyahuye n’ibiza by’umwuzure byasize abaturage badafite aho bikinda kandi byose bakabikora bagaragaza ubunyamwuga.

CP Rumanzi yababwiye ati :”Ubutumwa muvuyemo mubusoje neza, kandi muri biriya bihe bikomeye by’imyuzure Haiti yanyuzemo mwahitwaye gitwari. Mwafashije abanyahaiti bari babategerejeho ubufasha. Mwerekanye ubunyamwuga n’ubwitange bwa Polisi y’u Rwanda kandi igihugu mwari muhagarariye kirabibashimira.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ati :”Aba bapolisi bagarutse mu rwababyaye bari icyiciro cya 7, bakaba barakoreye akazi kabo mu mujyi wa Jérémie, turabashimira ko basoje inshingano zari zabajyanye neza n’ubwo hari ibibazo bagendaga bahura nabyo, kuko igihe bari bariyo ari nabwo iki gihugu cyahuye n’ibiza by’umwuzure ku buryo gukora akazi kabo byabasabye ubwitange, ariko kubera ubunyamwuga n’umuco w’igihugu cyacu babisohotsemo neza nk’uko ishema ry’akazi bakoze rigaragara mu maso yabo.”

ACP Badege yakomeje avuga ati :” Aba bapolisi bagarukanye imidari y’ishimwe kubera ukuntu bakoze neza akazi kari kabajyanye, batumye icyizere Umuryango w’Abibumbye wahaga u Rwanda kiyongera kandi bakaba basize bubatse umuco mwiza mu gihugu bavuyemo.”

Ku mugoroba wo ku itariki ya 23 Kanama, nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo 20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) bagiye gusimbura aba bagarutse mu Rwanda, iri tsinda ryo rikaba riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahya Kamunuga.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku Isi yose basaga 1000.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa nk’Umwami

I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa...

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura...

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo muri Bibiliya wagarutse

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo...

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe...

NEW POSTS
Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

25-09-2017

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...