LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro
Publish Date: dimanche 2 juillet 2017
VISITS :951
By Admin

Mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali riri mu karere ka Rwamagana, hashojwe amahugurwa yo kwigisha abapolisi 25 bazigisha abandi ibyo kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro ; kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Kamena.

Aya mahugurwa y’ukwezi kumwe abaye ku nshuro yayo ya mbere, yashojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa , DIGP Dan Munyuza, ari kumwe n’umuyobozi wa PTS Gishali, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, impuguke zatanze amahugurwa n’abandi bayobozi muri Polisi .

Deputy Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza wayoboye uyu muhango, yashimiye abapolisi barangije aya mahugurwa maze abasaba kuzayashyira mu bikorwa kinyamwuga kandi bagaragaza imyitwarire myiza.

Aha DIGP Munyuza yagize ati :” Ibyo mwize ni ingirakamaro kuri mwe no ku gihugu kandi ntimugomba kubyibagirwa kuko mwigishijwe n’abahanga babifitiye ubushobozi.”

Yakomeje ababwira ko bagomba gukunda umwuga wabo kandi bakamenya ko kurinda ubuzima bw’abandi bizirana no kurangara ahubwo bisaba ubwitonzi budasanzwe kuko n’akazi kabo kadasanzwe aho yanagize ati :” Muri mwe harimo abazajya kubyigisha abandi, mugomba gutangirira aho imyitwarire myiza kuko mubyishije nabi twaba duhombye.”

Agaruka kuri aya mahugurwa, DIGP Munyuza yashimiye abateguye aya mahugurwa maze agira ati :” Ibyo mwakoze ni byiza kandi twifuza ko abapolisi bose bakurikirana amahugurwa nk’aya kuko iterabwoba riri ku isi yose ndetse no mu bihugu duturanye, kandi abarikora baba bafite n’imigambi yo guhitana abo muba murinze.”

DIGP Munyuza yaboneyeho gushimira Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nkunga yateye amahugurwa itanga impuguke mu byo kurinda amahoro ari nazo zigishije abashoje aya mahugurwa nsetse zanigishije abo mu mitwe yo kurinda amahoro mu bindi bihugu(Formed Police Unit).

Yagize ati :” Twishimiye inyigisho bahawe kandi turifuza ko zakomeza kuko twungutse ubumenyi mu kurinda abayobozi, abo mu gihugu imbere ndetse n’abo mu bihugu biberamo ubutumwa bwa Loni, ni ikintu cyo kwishimira kuko ni inyongera ku bunyamwuga bugomba kuranga umupolisi w’u Rwanda, twizeye ko tuzakomeza kungukira ku buhanga n’ubunararibonye bw’abatanga aya mahugurwa.”

Mu gihe cy’ukwezi, abahuguwe bahawe ubumenyi butandukanye burimo ibikorwa byo kurinda abayobozi n’abanyacybahiro, ubuhanga mu gukoresha intwaro, kurwanya iterabwoba, gukora iperereza ndetse n’injyarugamba idakoresha intwaro.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...