LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Publish Date: vendredi 25 août 2017
VISITS :427
By Admin

Ku mugoroba wok u italiki ya 23 Kanama, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo 20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Hiti mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (MINUSTAH).

Ni ku nshuro ya munani itsinda ry’abapolisi bo mu mutwe wa FPU ryoherejwe muri iki gihugu, bakazaba bagize RWAFPU-VIII iyobowe na ACP Yahya Kamunuga.

Iri tsinda rikaba ryasezeweho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, wabifurije kuzagira akazi keza no kuzahesha ishema igihugu cyacu ; aho yari kumwe n’abayobozi b’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege akaba yavuze ko aba bapolisi 140 bazakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye, kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibikorwaremezo.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi b’u Rwanda(IPOs) bagera ku 9 bo bakaba bakorayo akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi ba Haiti ; rikaba rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, aho rigiye gusimbura irindi rigizwe n’abapolisi 160 biteganyijwe ko rizagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama , ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

Perezida Kagame yafunguje Se w’umwana yateruye i Nyamirambo mu gihe cyo kwiyamamaza

Perezida Kagame yafunguje Se w’umwana yateruye i Nyamirambo mu gihe cyo...

Urukiko rwategetse ko Sano James na Kamanzi Emmanuel bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Sano James na Kamanzi Emmanuel bafungwa iminsi 30...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’