LATEST NEWS
Mu Rwanda
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho
Publish Date: lundi 17 avril 2017
VISITS :304
By Admin

Abapolisi b’u Rwanda 36 bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Central African Republic (CAR) bashinzwe imirimo itandukanye irimo kugenzura iyubahirizwa ry’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahaye imfubyi zo muri iki gihugu 37 imfashanyo n’impano zirimo ibikoresho by’ishuri, iby’isuku, n’ibiribwa.

Iki gikorwa bagikoze ku itariki 15 z’uku kwezi. Cyabereye kuri Misiyoni y’Aba Ortodokse (Orthodox) ya Byzantine iri ahitwa Bimbo.

Mu byo bahaye izo mfubyi zifite imyaka ibarirwa hagati y’itatu n’itanu zitabwaho n’iyo Misiyoni nyuma yo gupfusha ababyeyi bazo mu ntambara yabaye muri iki gihugu mu 2013 yatewe n’imyemerere ishingiye ku madini ; harimo matela, amashuka, inzitiramubu n’ibikinisho by’abana bitandukanye.

Bazihaye kandi ibikoresho by’isuku birimo amabase, impapuro zo kwisukura mu bwiherero, amasabune n’ikweto. Na none babahaye ibiribwa birimo umuceri, amavuta akoreshwa mu guteka ibiryo, ibisuguti ; kandi bifatanyije n’abo bana gukora isuku aho baba.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA)), Brig Gen Roland Zamora yashimye abapolisi b’u Rwanda ku bw’icyo gikorwa ; aha akaba yaravuze ko ari igikorwa cy’intangarugero ku bandi bakomoka mu bindi bihugu.

Yagize ati,"N’ubwo n’abandi bakora nk’ibi ; MINUSCA izahora yibuka, kandi izirikana ko babikomora ku rugero rwiza rw’Abapolisi b’u Rwanda."

Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa, Senior Superintendent of Police (SSP) Andrew Ndoli yasabye abatuye ako gace ka Bimbo kwirinda ibibatandukanya ; ahubwo bakarangwa n’umuco w’ubworoherane, kubabarirana, no guharanira iterambere n’amahoro birambye.

Yavuze ko icyo gikorwa cy’ubufasha kigamije kugaragariza abo bana b’imfubyi urukundo mu rwego rwo kubereka ko n’ubwo babuze ababyeyi umuryango mugari w’abantu ubazirikana, no kubaremamo ikizere cy’ejo hazaza.

SSP Ndoli yakomeje agira ati,"Na none gusabana na bo ni uburyo bwiza bwo kubigisha kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose kugira ngo bakure birinda ikibi aho kiva kikagera ; bityo babe abenegihugu beza baharanira aheza hacyo n’abagituye."

Icyo gikorwa kitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Intara ya Ombella-M’Poko, Pierre Claver Zinga n’Uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bakorera hamwe bari muri ubu butumwa bw’amahoro (FPU), Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...