LATEST NEWS
Mu Rwanda
Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya
Publish Date: mercredi 21 juin 2017
VISITS :339
By Admin

Abapolisi bakuru baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze, batangiye urugendo shuri ruzamara icyumweru mu gihugu cya Tanzaniya, aho bateganya gusura ibigo bitandukanye birimo ibya Leta, ibyigenga n’inzego z’umutekano.

Uru rugendo shuri barutangiye kuwa mbere tariki ya 19 Kamena, aho basuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Tanzaniya (Tanzania Police Force -TPF), bakaba barakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya (Inspector General) Simon Sirro.

Mu ijambo yabagejejeho, yagarutse ku ruhare rw’imikoranire myiza y’ibihugu mu gukumira no kurwanya ibyaha no guhanahana ubumenyi.

Yagarutse kandi k’Ubumwe bwa Afurika, avuga ko abatuye ibihugu bya Afurika nabo bakwiye kugira ubumwe kugirango umugabane wacu urusheho kugira ubumwe no gutera imbere.

Aba banyeshuri banasobanuriwe uko umutekano wifashe muri Tanzaniya muri rusange, banasobanurirwa ibikunze kuwuhungabanya birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ubuhezanguni, ibyaha bishingiye ku kwangiza ibidukikije, n’ibiterwa n’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Banasuye kandi ishuri rikuru rya Polisi ya Tanzaniya riri i Dar es Salaam, basura umutwe wa Polisi ya Tanzaniya ushinzwe guhosha imvururu, n’agashami kayo gashinzwe gukoresha imbwa n’indogobe mu kurwanya ibyaha bitandukanye.

Ku Ishuri rikuru rya Polisi ya Tanzaniya, basobanuriwe amasomo aritangirwamo, n’uko abaryigamo bagira uruhare mu bikorwa by’amahoro n’umutekano muri Tanzaniya muri rusange.

Ubwo basuraga umutwe wa Polisi ya Tanzaniya ushinzwe guhosha imvururu, beretswe uko abawugize bazihosha iyo hari aho zibaye.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) Commissioner of Police (CP) Félix Namuhoranye, yavuze ko gukora urugendo shuri nk’uru mu gihugu cya Tanzaniya ari umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye kuri aba banyeshuri.

Yavuze ati :”Turashimira byimazeyo umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya kuba yarasubije atazuyaje ubusabe bwacu, kandi tukanamushimira uko yakiriye abanyeshuri baje muri uru rugendo shuri.”

Yakomeje asobanura akamaro ko guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, kuko aribyo bituma ibihugu bya Afurika bigirana ubumwe kandi bigatuma Afurika ikomeza kurangwa n’amahoro n’umutekano, anasaba ko ubufatanye nk’ubu bwakomeza.

CP Namuhoranye yavuze ko uru rugendo shuri rufite insanganyamatsiko igira iti :”Iterambere, Imiyoborere myiza n’ubutabera, inkingi y’Amahoro n’Umutekano”, rutuma abanyeshuri bagirana ibiganiro, bakanahanahana ubunararibonye n’ impuguke n’abashakashatsi ndetse n’abayobozi bafata ibyemezo ku nzego zitandukanye, bigatuma bamenya uko ibyo bigiye mu ishuri bishyirwa mu bikorwa.

Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazanasura ibindi bigo bitandukanye birimo, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Ikigo gitunganyirizwamo bimwe mu bitumizwa mu mahanga (Export Processing Zone -EPZ), Uongozi Institute, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyambu (Tanzania Harbor Port Authority), Minisiteri y’ingabo, n’ibindi.

Uru rugendo shuri aba banyeshuri bakorera muri Tanzaniya, ruje rukurikira izindi bakoreye mu bigo bya Leta n’ibyigenga hano mu Rwanda.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze