LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda
Publish Date: dimanche 23 juillet 2017
VISITS :236
By Admin

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, riributsa abatwara ibinyabiziga bijyana abantu mu bikorwa byo kwamamaza abakandida bahatanira kuzayobora igihugu cyacu, kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Umuvugizi w’iri shami Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko kugeza ubu nta mpanuka zikomeye mu muhanda zabayeho zatiwe n’iki gikorwa cyo kwiyamamaza. Yakomeje avuga ko abantu batagomba kwirara, ko ahubwo amategeko y’umuhanda agomba gukomeza gukurikizwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati :” Muri iki gihe cyo kwiyamamaza, abakoresha umuhanda bariyongereye kurusha abari basanzwe bawukoresha. Ni ngombwa rero ko buri wese yubahiriza amategeko y’umuhanda ; abatwara ibinyabiziga barasabwa by’umwihariko kugendera ku muvuduko wagenwe, kuko umuvuduko ukabije uza ku isonga mu bitwara ubuzima bw’abakoresha umuhanda”.

CIP Kabanda yakomeje asaba abatwara imodoka zijyana abantu mu bikorwa byo kwamamaza abakandida babo, ko bagomba kuba bafite ibyangombwa birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga batwara ndetse izo modoka zikagira ubwishingizi bw’abo zitwaye, zikaba kandi zirimo utugabanyamuvuduko ndetse ari na nzima ; zifite icyangomwa cy’uko zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gipima imiterere n’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Kuri iyi ngingo, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko hari n’imodoka ya Polisi irimo imashini n’ibikoresho bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga iri mu Ntara hirya no hino igenda izenguruka, ku buryo abashaka gutwara abantu mu bikorwa byo kwiyamamaza basuzumisha imodoka zabo mbere yo kujya muri ibyo bikorwa.

Umuvugizi w’iri shami Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda

Yasoje kandi asaba abaturage bajya gushyigikira abakandida babo kujya bagenda neza mu modoka, bicaye mu myanya yabo, bakirinda kugenda bahagaze, bicaye mu madirishya, cyangwa se batera urusaku rukabije ; mu rwego rwo kwirinda impanuka no kutabangamira abandi bakoresha umuhanda mu bikorwa byabo bisanzwe.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...