LATEST NEWS
MURI AFURIKA
[AMAFOTO] : Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda : Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo
Publish Date: mercredi 31 mai 2017
VISITS :576
By Admin

Kuva ku itariki 21 z’uku kwezi Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangiye ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda ; rimaze kwigisha abanyeshuri bagera ku bihumbi ijana amategeko y’ibanze yo kugenda mu muhanda no kuwukoresha.

Kuyigisha abanyamaguru no gukangurira abatwara ibinyabiziga kuyubahiriza ni bimwe mu bikorwa n’iri shami mu kwezi kwa Polisi y’u Rwanda kwatangiye ku itariki ku 16 Gicurasi.

By’umwihariko ; ku wa 29 Gicurasi iri shami ryigishije abanyeshuri basaga 41, 000 biga mu bigo 33 bibarizwa hirya no hino mu gihugu. Ishuri rya Fawe Girls School (riri mu karere ka Gasabo) ni hamwe mu habereye ubwo bukangurambaga.

Mu kiganiro yagiranye n’abaryigamo, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yababwiye kunyura buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo ; kandi bakanyura mu nzira iteganyirijwe abanyamaguru (aho iri).

Yongeyeho ko igihe bambuka umuhanda bagomba kunyura mu mirongo y’ibara ry’umweru igaragaza aho abanyamaguru bemerewe kwambukira ; ariko mbere yo kwambuka bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka irimo guturuka muri ibyo byerekezo.

CIP Kabanda yabwiye abo banyeshuri ko bagomba kandi gutegereza imurika ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’itara rw’icyatsi kibisi ; hanyuma bakabona kwambuka umuhanda.

Yagize ati,"N’iyo mwaba kandi mwambuka umuhanda mu gihe gikwiriye, ndetse munyuze ahabugenewe ; mugomba kwihuta ntimuwutindemo muwukiniramo. Mufite kandi uburenganzira bwo guhagarika ibinyabiziga bisatiriye imirongo mwambukiramo mukoresheje akaboko kugira ngo mwambuke nta nkomyi."

Nyuma yo kwigishwa amategeko y’ibanze yo kugenda mu muhanda ; abo banyeshuri bagera ku bihumbi ijana bakoze imyitozo yo kuwukoresha babifashijwemo n’abapolisi babibigishije.

Mu biganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abo banyeshuri biga mu bigo 33, yabakanguriye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no gukangurira urundi rubyiruko ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange gufatanya gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo ; batungira agatoki Polisi ababikora.

Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda by’Ukwezi kwa Polisi k’uyu mwaka bwabimburiwe n’ikiganiro nyunguranabitekerero (Kubaza bitera kumenya) cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi afatanyije n’Umuvugizi waryo, CIP Emmanuel Kabanda.

Icyo kiganiro cyabaye ku itariki 21 z’uku kwezi. Cyaciye kuri Televiziyo na Radiyo by’u Rwanda no kuri Radiyo z’abaturage ziri hirya no hino mu gihugu. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti :"Wihutaza umunyantege nke ; na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda."

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryagiranye kandi ibiganiro n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa barimo abatwara abagenzi kuri moto n’amagare ; rikaba ryarabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa gutweza impanuka.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [...

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...