LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora
Publish Date: samedi 5 août 2017
VISITS :1246
By Admin

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri ako karere Vincent Karega yishimye intsinzi yegukanywe na Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu, anashimira Abanyarwanda ubwitange bagaragaje bayitabira.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabaye ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda batuye mu mahanga no ku ya 4 ku b’imbere mu gihugu yasize Paul Kagame yegukanye amajwi anagana na 98,66% ugereranyije na 0,72 %ya Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga mu gihe Franka Habineza wa Green Party yagize 0,45% nk’uko ibyayavuyemo mu buryo bw’agateganyo bibigaragaza.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda batuye mu bihugu ahagarariye, Ambasaderi Karega yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’intsinzi yavuye mu matora ndetse agaruka ku bwitabire bwabo.

Yagize ati “Mbikuye ku mutima, mu izina ryanjye bwite na Leta mpagarariye ndagira ngo mbashimire ubwitabire, ubwitange n’urukundo rw’igihugu mwagaragaje mu matora turangije neza.”

“Abanyarwanda ku bwiganze tweretse isi ko turi bene Gihanga wahanze u Rwanda n’ubunyarwanda bumwe rukumbi. Twerekanye ko twipakuruye amateka mabi y’urwango, urwikekwe n’ivangura.Twerekanye ubudasa no guhuza imbaraga, intego n’icyerekezo byo guhanga bundi bushya u Rwanda rubereye bene kanyarwanda bose nta vangura.”

Yakomeje agira ati “Twatoye Intore iturusha intambwe ; umuhuza ntangarugero ; umuyobozi udahwema kurengera inyungu za rubanda ; umugaba w’ingabo zidatsindwa ; umuyobozi w’amajyambere yihuta ; uwahesheje urubyiruko n’abagore agaciro. Yafunguye imiryango ku banyarwanda mu ruhando mpuzamahanga. Yaduhesheje Izina n’icyubahiro bihambaye ku isi nyuma y’igisebo cya Genoside yo muri 1994. U Rwanda ruragendwa rurasurwa n’abami, abaherwe, abayobozi b’ibihugu bikomeye na ba mukerarugendo bavuye mu nkengero n’inkiko z’isi yose.

RwandAir iratema ikirere ifungura amarembo mashya ku isi. Abashoramari, abanyenganda bavuye mu Rwanda no ku isi hose bitabiriye icyerekezo cy’uRwanda. Twatsinze mu isuku, ibidukikije, kurwanya inzara n’ubukene. Indwara n’ibindi byinshi.

Mwakoze gushyira hamwe. Abishyize hamwe bashobora kwikorera inzovu ku mashyi kandi Imana irabasanga. Imana izirirwa ahandi yongere irare mu Rwagasabo.”

Amb. Karega yavuze ko ku bw’iyi ntsinzi hateganyijwe ibirori byo kuyishimira ku wa 13 Kanama ku cyicaro cya Ambasade, ashishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe bubaka igihugu kizaragwa abato gifite umutekano.

Ambasaderi Karega ahagarariye u Rwanda mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo birimo Afurika y’Epfo, Mozambique, Zambia, na Swaziland.



Ambasaderi Vincent Karega, Perezida Paul Kagame na Habineza Joseph [ JO ]

IBITEKEREZO
Kagabo

Think not even Zambia but other S.Africam countries

Kagabo

Think not even Zambia but other S.Africam countries

Kagabo

Think not even Zambia but other S.Africam countries


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...