LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Amerika ihangayikishijwe n’uko ibintu bihagaze muri DRC
Publish Date: vendredi 31 mars 2017
VISITS :1068
By Admin

Igihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika kiravuga yuko gihangayishijwe cyane n’uko ibintu byifashe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nyuma y’aho kuwa kabiri w’iki cyumweru CENCO itangarije yuko ivuye mubyo kuyobora imishyikirano.

Umuvugizi w’agateganyo muri Minisiteri ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Mark Tonner, yashyize ahagaragara itangazo ryifatira ku gahanga abari ku butegetsi muri DRC n’abatavuga rumwe nabwo yuko ibyo barimo bishobora kuroha igihugu mu makuba ! Amerika iragaya izo mpande zombi kuba zidashaka gushyira mu bikorwa ibyo zemeranyijweho mu Kuboza umwaka ushizo, mu mishyikirano yari ihagarariwe n’inama y’abasenyeri gatulika (CENCO) muri icyo gihugu cya DRC.

Iyo mishyikirano yari ihagarariwe na CENCO yashoboye guhosha imvururu byabonekaga yuko zigiye gutangira tariki 19 Ukuboza Perezida Joseph Kabila yagombaga kuba avuye ku butegetsi yasatiraga kandi nta matora yari yakozwe ngo haboneke uwamusimbura.

Iyo mishyikirano yari ihagarikiwe na CENCO yaje kugera ku masezerano yatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila batuza, bahagarika ibyo bahagarika ibyo guhamagarira abaturage kujya mu myigaragambyo. Ibyo byatumye benshi biruhutsa kuko imyigaragambyo muri DRC biba bivuze imirwano.

Mubyo abatavuga rumwe muri DRC bari bemeranijweho gushyira itariki y’amatora ya Perezida mu mpera z’uyu mwaka no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho , Kabila gakomeza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko Minisitiri w’intebe agatangwa n’amashyaka yibumbiye muri Rassemblement, harimo UPDS rya Tshisekedi uherutse kwitaba Imana. Ibyo gushyiraho Minisitiri w’intebe nibyo biteje impagarara kuko abo muri opozisiyo batanga izina rimwe ry’umuhungu wa Tshisekedi (Felix) naho Perezida Kabila akavuga yuko agomba kohererezwa amazina atatu akihitiramo rimwe.

Ibyo rero nibyo byatumye ibintu bihagarara, opozisiyo ikaba yahamagje imyigaragambyo guhera tariki 10 z’ukwezi gutaha kwa Mata. Kuko rero imyigaragambyo muri DRC bivuze intambara niyo mpamvu Amerika yiyamye abo batavuga rumwe mu bibazo by’icyo gihugu cyakunze kurangwamo intambra kuva cyabona ubwigenge mu 1960 !

Umuvugizi w’agateganyo muri Minisiteri ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Mark Tonner.

Umwaka ushize Amerika yafatiye ibihano babiri bo mu butegetsi bwa Kabila kubera ngo ubugome bakoze mu guhosha imyigaragambyo yakozwe muri 2005 na 2006 aho abantu batari bake bahatakarije ubuzima abandi benshi bagafatwa bagafungwa.

Ibihano byafatiwe abo bantu ni hamwe no gufatira imitungo yabo aho byashoboka hose, kutemererwa kujya muri Amerikacyangwa gukorana n’Abaturage ba Amerika.
Abo bafatiwe ibyo bihano ni Major General Gabriel Amisi Kumba na John Numbi. Icyo gihe Amis yarakuriye ingabo mu ntara enye, zirimo na Kinshasa. Numbi wari umugenzuzi w’ibikorwa bya Polisi mu gihugu.

Hatagize igikorwa ngo iyo myigaragambyo itegurwa gutangira tariki 10 ihagarare, nta kuntu muri DRC batazapfa ari benshi kuko muri icyo gihugu imyigaragambyo biba bivuze gupfa abantu.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...