LATEST NEWS
Mu Rwanda
APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Rayon Sports
Publish Date: lundi 29 mai 2017
VISITS :166
By Admin

Mu mukino w’ishiraniro wahuje APR FC na Rayon Sports, kuri iki Cyumweru, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1,APR FC inanirwa gukura Police FC ku mwanya wa kabiri.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa 28 Gicurasi, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, watangiye APR FC isatira izamu rya Rayon Sports ariko kubona igitego bikomeza kugorana.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 28 Issa Bigirimana ayitsindira igitego cyanarangije igice cya mbere ari igitego 1-0.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yakangutse, itangira gusatira izamu rya APR FC ariko inanirwa kubona igitego kuko imipira ikomeye yagombaga kuvamo ibitego yakurwagamo n’umuzamu Kimenyi Yves wari wabereye ibamba ba rutahizamu.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47, Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Tidiane Kone. Iyi kipe yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi ariko umuzamu wa APR FC akomeza kuyigora akuramo imipira yabaga yabazwemo igitego.

Uyu mukino warangiye nta kipe ibashije kubona intsinzi, byatumye APR FC yari ikeneye kwisubiza umwanya wa kabiri yambuwe na Police FC itabigezeho kuko ikiyirusha inota rimwe ; Police FC ifite amanota 58, APR FC ni iya gatatu na 57, mu gihe Rayon Sports yamaze gutwara igikombe cya Shampiyona yujuje amanota 70.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze