LATEST NEWS
Mu Rwanda
’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage
Publish Date: jeudi 4 mai 2017
VISITS :363
By Admin

Ingabo z’u Rwanda zongeye gutegura ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ingabo (Army week) gikorwamo ibikorwa binyuranye bifasha abaturage cyane abatishoboye kugira imibereho myiza no guca ukubiri n’ubukene, aho icy’uyu mwaka kizanye umwihariko udasanzwe.

Bimwe mu bikorwa bigaragara muri iki cyumweru, harimo ubuvuzi bw’indwara zitandukanye butangwa n’Ingabo z’igihugu ku buntu, kubaka no gusana ibikorwaremezo bitandukanye n’ibindi byakorwaga mu gace runaka kabaga katoranyijwe.

Umwihariko wa Army week 2017

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko icyumweru cy’ingabo cy’uyu mwaka gifite umwihariko udasanzwe haba mu mikorere, ibizakorwa, igihe kizamara, dore ko byari bimenyerewe ko imara icyumweru, ariko iy’uyu mwaka izamara amezi abiri.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Réne Ngendahimana, aganira n’itangazamakuru yagize ati “Ni icyumweru cy’ingabo kidasanzwe bitewe n’uko ibikorwa biteganyijwe bitandukanye n’ibyo twajyaga dukora nko mu karere kamwe cyangwa se mu gice kimwe cy’igihugu, ubu noneho bizafata igihugu cyose. Uturere twose hari ibikorwa bizakorerwayo by’umwihariko nk’ubuvuzi buzazenguruka uturere twose tw’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, bizafata igihe kinini ; birenze icyumweru nk’uko byari bimenyerewe kuko bizatangira ejo [ku wa 4 Gicurasi] bizagere muri Nyakanga.”

Ingabo z’u Rwanda zigiye gutanga umusanzu mu gutunganya ibishanga

Lt Col Ngendahimana yavuze ko mu bizakorwa muri iki cyumweru cyahariwe ingabo, harimo ubuvuzi buzatangwa ku buntu mu bitaro hafi ya byose mu gihugu, habagwa abantu bafite uburwayi bwarengeranye kubera ubushobozi buke, kuvura amaso, indwara z’abagore, iz’ubuhumekero n’iz’amenyo.

Hazasanwa ndetse hanubakwe ibiraro, aho biteganyijwe ko ibigera kuri 18 biri hirya no hino mu gihugu bizasanwa ; hazubakwa inzu 1,120 z’abatishoboye, ibigo nderabuzima 21 bizahabwa amazi n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ; hazubakwa ndetse hasanwe ibyumba by’amashuri 100 n’ubwiherero 168 ; ingo ibihumbi 100 nazo zizahabwa umuriro udashingiye ku muyoboro mugari.

Ingabo z’igihugu kandi zifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, bazanakora ubukangurambaga cyane mu mashuri abanza n’ayisumbuye bugamije kurengera ibidukikije haterwa ibiti mu bice binyuranye.

Ingabo z’u Rwanda kandi zizatanga umusanzu mu gutunganya ibishanga biri ku buso bwa hegitari 14.203.

Lt Col Ngendahimana ati “ Ibishanga byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu bidakoreye ndetse binagoye kuba abaturage babibyaza umusaruro […] ni muri urwo rwego tuzabafasha kubitunganya kugira ngo bibe byakwifashishwa.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yemeza ko kuva ibi bikorwa byatangira mu 2009, bimaze gutanga umusaruro ugaragara ku gihugu no kugirira akamaro abagituye kuko bahabwaga serivisi zitandukanye ku buntu kandi batari babyiteze.

Ibikorwa byo gutangiza Army week bizabera mu gihugu hose kuva kuri uyu wa Kane, ariko hatoranyijwe ahantu hatanu bizatangirizwa ku mugaragaro nk’aho mu Mujyi wa Kigali bizabera mu Karere ka Kicukiro ; mu Ntara y’u Burasirazuba ni mu Karere ka Nyagatare ; mu Burengerazuba bizatangirizwa mu Karere ka Rutsiro na Nyamasheke, mu Majyaruguru bizakorerwa i Gakenke naho mu Majyepfo bizatangirizwa mu Karere ka Gisagara.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Réne Ngendahimana, mu kiganiro n’itangazamakuru

Source : IGIHE

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa...

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...