LATEST NEWS
Mu Rwanda
Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze
Publish Date: mercredi 23 août 2017
VISITS :2272
By Admin

Mukasine Asinah ni muto mu myaka akaba mukuru mu rukundo n’ibyamamare.Yabanye mu buzima bw’umunezero na Riderman bwuzuye gusohokana, gusura inshuti no kubwirana amagambo yuzuye icyizere cy’ejo hazaza nubwo byarangiye ntawubashije gucyebura undi.

Aba bombi bahuye ubwo Riderman yari mu myiteguro yo kumurika album ya mbere yise’ ‘Rutenderi’. Icyo gihe yashakishije ababyinnyi ariko abura umutoza wabo kugirango bazahuze mu jyana.

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye barimo na Charly na Nina kugeza ubu, niwe wafashaga Riderman gutegura icyo gitaramo yaje kwisunga Queen Ally(nyirasenge w’uyu muhanzi) bashakisha umutoza w’ababyinnyi.

Amakuru avuga ko icyo gihe bahuye na Asinah wari uzi kubyina atangira gutoza aba bana bagombaga kubyinira Ridermana.Asinah na Riderman bakomeje guhurira mu bikorwa bitandukanye, igitutu cy’itangazamakuru gituma berura ko bari mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2012 ubwo Riderman yavaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nama nyunguranabitekerezo yitwa “Hip Hop and Physic Engagement”, yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe n’abafana batandukanye barimo na Asinah wahageze mbere y’abandi ndetse na Nadia wabaye nyampinga wa Mount kenya.

Nadia Farid Ishmael washakanye na Riderman kuri ubu niwe watumye inshuti zakera[ Riderman na Asinah[ bashwana. Uyu mugore ubana na Riderman byagizwemo uruhare rukomeye na M Izzo kugirango bihuze.

Urukundo rwa Asinah na Riderman rwashyizweho akadomo ubwo Nadia yasamaga inda, Riderman akiyemeza kumurongora nyuma y’uko Asinah yari yakomeje kumubwira ko bashyingiranwa ariko undi akabyima amatwi.

Imyaka umunani bamaranye yashyizweho iherezo ndetse buri wese atangira ubuzima bwe, Riderman yahise arongora ndetse aranibaruka mu gihe Asinah we yahise yinjira muri muzika avuga ko yihebeye.

Mu mwaka ibiri ishize, uyu mukobwa yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko nta mukunzi afite ndetse ko atarakira ibikomere by’urukundo Riderman yamuteye kuburyo yasubira mu rukundo.

Uyu muhanzi yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umuraperi Diplomate maze yandika yiba niba umukunzi we mushya bari gukundana ubu bitaza kumutera ishyari bitewe n’uko ari kumwe n’undi musore.Ati “Nizereko bitaza gutera ishyari umukunzi wanjye .”

Mu banditse kuri iyi foto bavuze ko haba ari kare kugirango uyu mukobwa asubire mu rukundo, ngo yagakwiye gutegereza nibura imyaka 8 igashira nk’iyo yamaranye mu rukundo na Riderman.

Abandi bavuze ko ‘Asinah ari umukobwa mwiza arabura iki ?. Abandi nabo bavuze ko aramutse akundanye na Diplomate byaba ari byiza kurusha uko yakomeza kubaho wenyine.

Ifoto Asinah yakoresheje amenyesha abakunzi be ko yamaze kubona umusore bakundana.

Game is over by Asinah ft Neg G The General New Rwandan Music Video 2016

Asinah yamaze kwiyakira ndetse kuri ubu yamaze kwiyegurira muzika

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika...

Urban Boyz yahishuye icyatumye indirimbo yabo na Patoranking idasohoka

Urban Boyz yahishuye icyatumye indirimbo yabo na Patoranking...

Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...