LATEST NEWS
Mu Rwanda
Bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza ya Kigali bararira ayo kwarika nyuma yaho batagaragariye ku rutonde rw’abahawe Impamyabumenyi.
Publish Date: lundi 13 mars 2017
VISITS :2406
By Admin

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 werurwe, 2017, Kaminuza ya Kigali yatanze Impamyabumenyi ku nshuro yayo ya kabiri ku banyeshuri bagera kuri 544 barangije muri iyo kaminuza mu mashami atandukanye.

Uyu muhango wabereye kuri stade nto ya Remera, wari witabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Bwana Isaac Munyakazi akaba yaranabaye umwalimu muri iyi kaminuza mbere y’uko ajya kuri uyu mwanya.

Ubwo uyu muhango waganaga ku musozo hagaragaye abanyeshuri benshi bari bitabiriye uyu muhango n’amarira menshi n’agahinda kenshi batatse umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali Bwana Nshuti Manasse bamubaza impamvu batagaragaye ku rutonde rw’abahawe impamyabumenyi.



Abarangije, bamwe bibonye k’urutonde, abandi ntibona bitera impagarara

Umwe mubo twaganiriye utashatse kwivuga amazina yagize ati : "ni agahinda gakomeye kwiga uvunika ukigomwa byinshi kugirango urangize amashuri yawe, bakaguhamagara bakumenyesha ko uzaza gufata impamyabumenyi yawe hanyuma wahagera ugasanga nturi ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa, ntunasomwe ku rutonde rw’abarangije kandi ibyo usabwa byose warabikoze kugira ngo uhabwe impamyabumenyi ".

Yongeyeho kandi ko bitumvikana uburyo abantu baza mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi ntibahabwe udutabo turimo urutonde rw’abarangije nkuko bisanzwe bikorwa mu mihango nk’iyi muri Kaminuza zitandukanye, avuga ko agatabo kari gafitwe n’uwari ushinzwe kuyobora gahunda gusa,ibi akaba yabifashe nk’ibintu birimo amanyanga akomeye ndetse no kudaha ibintu agaciro, asoza avuga ko iyi kaminuza ikunze kugaragaramo akavuyo kadashira.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa kaminuza ya kigali Bwana Nshuti manase yavuze ko ari ikosa ryabayeho mu gusohora urutonde aho amazina amwe atagaragaye ku rutonde rw’abagombaga kurangiza yizeza abatagaragaye ku rutonde ko batagira impungenge ko impamyabumenyi zabo zihari kandi ko bazazihabwa.

Prof.Nshuti Manasseh, umwe mu bantu batanu batangije iyi Kaminuza

Kaminuza ya Kigali

Twabibutsa ko abanyeshuri batagaragaye ku rutonde rwabagombaga kurangiza n’amazina yabo ntasomwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ugera ku 100 nkuko twabitangarijwe n’umwe mu batagaragaye kuri urwo rutonde.

Norbert Nyuzahayo [norberton12@gmail.com]

IBITEKEREZO
kanyarwanda

Ariko abasomyi b'iyi nkuru kuki mudasoma neza ? Rukundo nawe Kayitare, murabona Nyakubahwa manasse yivugiye ngo iki ? ahhhhh ! mujye musoms musesengure mbere yo kugaragaza ibyiyumviro byanyu.

Rukundo Ally

Ariko ngirango abantu ntibari bakwiriye gukabiriza cyane bavugako Kaminuza yakoze amakosa. Njye ndabona ibyo UOK yakoze aribyo bizima aho gutanga diplome kubanyeshuri batujuje ibyangombwa kuko ibi bigaragaza kaminuza itanga uburezi bufite ireme. Kaminuza yanze guha diplome students who do not qualify to have them. UOK turayizi neza ni kaminuza isobanutse, abayize mo bose bayivuga ibigwi uretse abo banyeshuri barangaye ntibatange ibyo basabwe ku gihe. Mureke gusebya UOK kuko ikiyirangaje imbere ari quality education utasanga muzindi Kaminuza.

Kayitare

UOK ni Kaminuza pee...ibibazo muvuga byabanyashuri batabonye impamyabumenyi bazazibona, kudo ibyaribyose irusha inzindi quality na governance cyane ku level ya promoters. Rero ntampungenge nfiti Yuko izo mpamyabumenyi zitazatangwA ...nukwohangana birasanzwe mu university Judah a bamwe degrees niyo babari kurutonde rwabazazibona...murakoze Tera

ineza brine

ubwo se iyo ni kaminuza !!!! ibyo biratangaje.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...