LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Binagwaho yagizwe umuyobozi wa kaminuza yigenga
Publish Date: mercredi 5 avril 2017
VISITS :2100
By Admin

Profesa Agnes Binagwaho yagizwe umuyobozi (Vice Chancellor) wa kaminuza yigenga mpuzamahanga, the University of Global Heaith Equity (UGIHE), ishami ryayo ryo mu Rwanda.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza tariki eshatu z’uku kwezi rivuga yuko Dr. Binagwaho, asanzwe atari umushyitsi muri iyo kaminuza ya UGIHE, ubu yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi wayo mukuru hano mu Rwanda.

Muri iryo tangazo umunyamabanga nshingwabikorwa (Executive Director) wa UGIHE, Dr. Peter Drobac, avuga yuko Binagwaho yiyemeje gukora atizigama mu guteza imbere ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza y’abakeneye ubufasha mu by’ubuvuzi !
Nk’umuyobozi mukuru wa UGIHE, ishami ryo mu Rwanda (Vice Chancellor), Binagwaho atezweho kuzakomeza kubaka izina ryiza ry’iyo kaminuza nk’ikicaro kiboneye cy’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi. Azahagararira imyagurire y’ubulezi na gahunda z’ubushakashatsi muri iyo kaminuza, no kuyitegura kuzimukira mu cyicaro cyayo gihoraho mu majyaruguru y’u Rwanda, biteganyijwe umwaka utaha wa 2018.

Kaminuza ya UGIHE iteze kuri Binagwaho ubumenyi bwe n’ubunararibonye bw’imyaka 20 amaze mu mirimo y’ibijyanye n’ubuvuzi (health) hano mu Rwanda. Dr. Binagwaho uretse kuba yarabaye Minisitiri w’ubuzima (health minister) muri iyi guverinoma, yabaye n’umunyamabanga uhoraho (Permanent Secretary) muri iyo Minisiteri y’ubuzima n’umunyamabanga nshingwabikorwa muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya SIDA. Agnes Binagwa ni n’umwalimu ( Senior Lecturer) muri Harvard Medical School.

Nk’uko Bitangazwa na Bukebuke Aimabre, Dr. Binagwaho akiri muri Minisiteri y’ubuzima yakundaga cyane kwitabira gahunda z’abantu bafite ubumuga. Bukebuke ni umuyozi mukuru w’ikinyamakuru SOLIDARITY kivugira abafite ubumuga n’abanyantege nkeya. Ni n’umuyobozi wa ROJAPED, umuryango utegamiye kuri leta ukaba ari nawo usohora Solidarity Magazine.



Profesa Agnes Binagwaho

University of Global Health Equity (UGIHE) hano mu Rwanda yatangijwe muri 2015, ikaba yakira abanyeshuli kuva mu migabane itanu y’iyi si dutuyemo ! UGIHE itanga impamyabushobozi mu byiciro bitandukanye mu by’ubuzima.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [...

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...