LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi : Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba
Publish Date: dimanche 9 avril 2017
VISITS :3113
By Admin

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi, kuva ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2017, igisirikare n’igipolisi by’u Burundi byakozanyijeho n’agatsiko k’inyeshyamba bamwe bahasiga ubuzima.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye aremeza aya makuru akavuga ko izo nyeshyamba ari abajura bari bitwaje intwaro.

Ati : “Ahagana saa moya n’igice (19h30) muri Gihanga mu ntara ya Bubanza, abapolisi bakozanyijeho n’amabandi yari yitwaje intwaro, amabandi 4 yishwe hafatwa intwaro 4 n’abandi barafatwa”.

Isidore Nibizi, umuvugizi w’ishyaka rirwanya Leta y’u Burundi rikorera hanze y’igihugu yatangaje ko abasirikare 5 ku ruhande rwa Leta ari bo bahasize ubuzima ndetse hanaraswa inyeshyamba imwe.

Mu gihe Leta itaratangaza inkomoko y’iyo mirwano, amakuru yagiye atangazwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, ngo ku wa Gatanu humvikanye amasasu menshi n’amabombe ku mpande zombi.

Uyu mutwe w’abigometse kuri Leta ngo wasahuye za butiki z’abacuruzi muri Gihanga mu Ntara ya Bubanza ndetse banashimuta abantu 4 nyuma babiri babasha kubacika.

Umuvugizi w’igipolisi ntabwo ahuza n’umuvugizi w’izi nyeshyamba za FNL, ku mubare w’abaguye muri iyo mirwano, Pierre Nkurikiye avuga ko hishwe inyeshyamba 4, nabo bagatangaza ibitandukanye n’ibyo.

Isidore yagize ati : “majije kuvugana n’abasirikare bacu bari ku mbuga z’urugamba bambwiye ko abasirikare 7 ba Leta bahasize ubuzima ubwo bagwaga mu mutego batezwe muri Gihanga”.

Yatangarije ikinyamakuru AFP ko hari n’umusivile umwe wakomeretse by’umwihariko hakaba n’abandi igipolisi gishobora kuba cyahitanye kibashinja gukorana n’izo nyeshyamba.

Uwo mutwe w’inyeshyamba wagabye ibitero, ngo waba uyobowe na Aloys Nzabampema, nk’uko ikinyamakuru UBM nacyo cyabitangaje.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
’ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ’_ Tom Ndahiro

’ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ’_ Tom...

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Umumotari yashimiwe kuba yasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari atwaye

Umumotari yashimiwe kuba yasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari...

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...