LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Burundi : Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu
Publish Date: dimanche 16 avril 2017
VISITS :3431
By Admin

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi iratangaza ko yamaze kwemerera ku mugaragaro ishyirahamwe ry’abahutu ryo mu muryango w’Abahanza ryashinzwe ku gitekerezo cya Perezida Nkurunziza ndetse nawe akaba umuyoboke w’iri shyirahamwe.

Iri shyirahamwe ryiswa AWA ( Abahanza World Association) ryemewe ku mugaragaro muri uku kwezi kwa kane rikaba rihuriweho n’abahutu bo mu bwoko bw’Abahanza nk’uko byari byifujwe na Perezida Nkurunziza ubwo yatangaga iki gitekerezo.


Radio Publique Africain (RPA) ivuga ko iri shyirahamwe ryashingiwe mu kabari ka Col. Nyamugaruka, ukuriye umutwe ushinzwe kurinda inzego za leta, ahitwa Vyerwa muri Komini Mwumba ho mu Ntara ya Ngozi. Abasirikare bakuru n’abapolisi ndetse n’abayobozi b’ishyaka CNDD-FDD, bose bava mu bwoko bw’Abahanza bari bitabiriye inama yashinze iri shyirahamwe.

Umwe mu bitabiriye iyi nama yabaye muri gashyantare 2017 yagize ati“Twari abantu 500 bo mu bwoko bw’Abahanza tugirango tumenyane tunagarure icyubahiro n’ubunyangamugayo by’abakurambere bacu”.

Nyuma y’amezi abiri, nibwo ishyirahamwe Abahanza World Association (AWA) ryemewe ku mugaragaro na minisitiri Pascal Barandagiye mu iteka rya minisitiri 530/594 ryo kuwa 04 Mata 2017.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko iri ari ryo shyirahamwe rya mbere rishingiye ku bwoko ryemewe mu Burundi, aho muri iyo nama yo muri Vyerwa, perezida Nkurunziza wavukiye muri ako gace, yagaragaje ko afite ubushake bwo gukomeza ubwo bwoko bwabo.

Icyo gihe Perezida Nkurunziza yagize ati “Amateka y’amoko ni ingenzi cyane, ndifuza ko uhereye mu mwaka utaha tuzatangira kwigisha aya mateka yasenywe n’abanzi bacu. Ndavuga ubwoko bw’Abahanza n’Abajiji bakoraga ibwami. Aho kwibanda ku moko twategetswe n’umukoloni, twibande ku moko yacu dusubire ku muco wacu n’ishema ryacu.”

Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza

IBITEKEREZO
Dumbuli

Ngo abaki ? Abahanza mutegereze ibijya gucika bica amarenga numutabona bibyaye CDR ndundi muzangaye

Dumbuli

Ngo abaki ? Abahanza mutegereze ibijya gucika bica amarenga numutabona bibyaye CDR ndundi muzangaye

Karangwa

ni CDR Ndundi ashinze kugira ngo bakore Propaganda yo gukangurira Abahutu kwanga Abatutsi kugira babone uko babakorera Genocide

Rwasubutare

Ubwoko ni identite. Ntaho wabuhungira ntibushobora kuva kumuntu kandi ntacyo butwaye. ikibi ni ivangura ribushingiyeho. urumva ko nabo bashaka kwimakaza indangagaciro zabakurambere babo zatakariye mubinyakizungu. Mundangagaciro zabahanza ndemeza ko nta bwicanyi bubamo.

Cacou

Noneho ndumiwe !! Nonese abatava muri ubwo bwoko bo bazaba abande ? Ntakindi ashaka uretse kurimbura abatutsi !! Abayobozi baragwira da !! Naragenze ndabona !! Uyu we tuzamukizwa n'Imana yo mwijuru !! Harahagazwe da !!!

nkotanyi

Yewe abakuru b' ibihugu baratandukanye peeee ?/ ariko uyu we ni akaga rwose , mu gihe President wacu aba atangiza imishinga igirira abaturage bose akamaro uyu arajya gutangiza amashyirahamwe y' amoko . twe H.E Kagame muri gahunda ya Giranka Munyarwanda , Bye bye Gacaca , agaciro found ,........... undi arimo gushyigikira ubwoko ?? uyu se ni president w' ubwoko cg ni president w' igihugu ????/

Mahoro

Ko numva nyina ari umututsikazi c ubwo.....does it add up ?

Aime chris

Abarundi bitondere amoko bazirikane aho yagejeje urwanda rwacu


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...