LATEST NEWS
Mu Rwanda
CHAN 2018 : Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.
Publish Date: lundi 21 août 2017
VISITS :313
By Admin

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezerewe mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 ariko hari n’ibindi bihugu bisanzwe bifite amateka muri ruhago kuri uyu mugabane byasezerewemu gushaka iyi tike aha twavuga nka Ghana, Misiri, na Congo Kinshasa bitazagaragara muri iri rushanwa rizabera muri Kenya umwaka utaha wa 2018.

Byari inzozi z’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuzabona ibendera ry’igihugu rizamurwa muri Kenya mu 2018 ubwo imikino ya CHAN ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo izaba itangiye tariki 11 Mutarama igasoza kuri 2 Gashyantare 2018.

Izi nzozi zayoyotse kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo imbere y’abafana batari benshi ubwo Amavubi yihagararagaho agatsinda Uganda ibitego 2-0 ariko agasezererwa kubera ko mu mukino ubanza yari yatsinzwe 3-0.

Gusa si u Rwanda gusa rutazagaragara muri iri rushanwa rikomeye kuri uyu mugabane nyuma y’Igikombe cya Afurika ; CAN, kuko hari ibihugu bisanzwe bifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika byatunguwe bigasezererwa.

Ku ikubitiro, Congo Kinshasa yegukanye iri rushanwa ryabereye i Kigali mu 2016 yatunguwe isezererwa na Congo Brazzaville. Mu mukino ubanza wabereye i Brazzaville warangiye amakipe yombi anganya 0-0 ageze i Kinshasa mu mukino wo kwishyura n’ubundi anganya igitego 1-1 bituma Congo Brazzaville ikomeza kubera igitego yatsindiye hanze.

Ibindi bihangange byasezerewe ni Misiri yatsinzwe na Maroc ibitego 3-1 i Rabat bisanga 1-1 zari zanganyije mu mukino ubanza wabereye i Cairo, Libya yatunguye Algeria iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2, Zambia yihererana Afurika y’Epfo iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-2, Mauritania itungura Mali iyisezerera ku bitego 3-2, naho Ghana ikurwamo na Burkina Faso ku bitego 4-3 muri rusange.

Haracyari umukino umwe usigaye uzahuza Guinea na Senegal kuri uyu wa Kabiri, ukazagaragaza igihugu cya 16 kizabona itike. Mu mukino ubanza Senegal yari yatsindiye hanze ibitego 3-1 ikaba ari nayo ifite amahirwe.

Ibihugu 15 byabonye itike yo kuzakina CHAN 2018 birimo : Libya, Maroc, Mauritania, Nigeria, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Guinée équatoriale, Congo Brazzaville, Cameroun, Uganda, Sudani, Angola, Zambia, Namibia na Kenya izakira irushanwa.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...