LATEST NEWS
MURI AFURIKA
CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali
Publish Date: jeudi 17 août 2017
VISITS :382
By Admin

Ikipey’igihugu ya Uganda Cranes ndetse na delegation yayo bageze i Kigali kuri uyu wa kane kwitegura umukino uzayihuza n’Amavubi kuwa gatandatu mu mikino yo gushaka y’amajonjora yo gushaka tike ya CHAN 2018, umukino uteganyijwe kuzatangira ku isaha ya saa cyenda ku masaha y’I Kigali.

Delegation igizwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza bagera kuri 27 byari biteganyijwe ko bagera ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe ku isaha ya saa cyenda baturutse Entebe muri Uganda, nyuma baze gucumbikirwa kuri Hotel Galaxy.

Ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes iritegura umukino wo kuwa gatandatu aho izacakirana n’amavubi nyuma y’umukino wayihuje na Kampala Capital City Authority (KCCA) kuri uyu wa kabiri maze ikayitsinda ibitego bitatu ku busa mu mukino wazihuje wa gicuti.

Erisa Ssekisambu, Nelson Senkatuka na Martin Kizza batsindiye Uganda Cranes muri uyu mukino, bategerejwe I Kigali aho mbere yo guhaguruka berekeza I Kigali bakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga cya Africa Bible University giherereye I Lubowa.

Ikipe y’igihugu Amavubi nayo ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura no kureba uko bakuraho ibitego bitatu batsinzwe mu mukino ubanza kugira ngo bizere kuzabona tike y’imikino ya nyuma ya CHAN iteganyijwe umwaka ukata mu gihugu cya Kenya

Uretse Sugira Ernest wagize akabazo k’imvune mu myitozo yo kuwa kabiri, abandi bakinnyi bose bameze neza, ikipe y’igihugu amavubi ikaba yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo izabashe kwegukana intsinzi kuri uyu wa gatandatu.

Abakinnyi ba Uganda cranes bategerejwe I Kigali barimo : Benjamin Ochan (umuzamu), Ismael Watenga (umuzamu), Saidi Keni (umuzamu), Deus Bukenya, John Adriko, Isaac Muleme, Paul Musamali, Timothy Awany, Bernard Muwanga, Simon Sserunkuma, Martin Kiiza, Tom Masiko, Paul Mucureezi, Erisa Ssekisambu, Derrick Nsibambi, Shafiq Kagimu, Moses Waiswa, Muzamiru Mutyaba, Nico Wakiro Wadada, na Milton Karisa.

Ikipey’igihugu ya Uganda Cranes

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

Perezida Kagame yafunguje Se w’umwana yateruye i Nyamirambo mu gihe cyo kwiyamamaza

Perezida Kagame yafunguje Se w’umwana yateruye i Nyamirambo mu gihe cyo...

Urukiko rwategetse ko Sano James na Kamanzi Emmanuel bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Sano James na Kamanzi Emmanuel bafungwa iminsi 30...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’