LATEST NEWS
MURI AFURIKA
CHAN2018 : Amavubi asezerewe na Uganda Cranes
Publish Date: dimanche 20 août 2017
VISITS :106
By Admin

Umukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017, ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Mu mukino wo kwishyura Amavubi yatsinze 2-0 .Ikipe y’u Rwanda yasabwaga gutsinda ibitego 3 cyangwa kurenzaho kuko mu mukino ubanza yari yandiwe muri Uganda 3-0.

Kuva umupira ugitangira, Amavubi yakinnye nta gihunga afite ndetse bakarusha ikipe ya Uganda guhererekanya umupira no kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Yannick Mukunzi ku munota wa 7, Manzi Thierry atsinda icya 2 ku munota wa 16 atsindishije umutwe ku mupira wari uvuye kuri koloneli. Ikipe y’Amavubi yakomeje gushakisha igitego cya 3 ariko igice cya mbere kirinda kirangira bikiri 2-0.

Mu gice cya kabiri , Amavubi yaje ashakisha igitego cya 3 ariko bikomeza kwanga.

Aimable Nsabimana yasimbuwe na Nshuti Innocent ukina ataha izamu ku munota wa 65 byahise bituma Kayumba Sother na Manishimwe Emmanuel basa nabasubira inyuma barekera Biramahire Christophe(Abeddy), Nshuti Innocent na Nshuti Dominique Savio akazi ko gusatira izamu. Muhire Kevin ni we wakomeje gukina inyuma y’abataha izamu.

Kubwo gutinza umukino, ku munota wa 71 Watenga Isma, nyezamu wa Uganda yabonye ikarita y’umuhondo. Ku munota wa 72, Mutyaba watsinze ibitego 2 mu mukino ubanza, yahaye umwanya Mucuurezi Paul.

Ku munota wa 83, Mugisha Gilbert ukina ataha izamu na we yinjiye mu kibuga asimbuye Iradukunda Eric bakunda kwita Radu wakinaga yugarira izamu ariko akananyuzamo akazamuka.

Ku munota wa 85 byashobokaga ko Uganda ibona Penaliti nyuma y’aho Mucuurezi yari akoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi wo hagati ukomoka muri Sudani ntiyayitanga.

Mu minota y’inyongera, Muhire Kevin yahaye umwanya Nshimiyimana Imran ariko ntibyagira icyo bihindura.

CHAN 2018 izabera muri Kenya hagati ya Mutarama 11 na tariki 2 Gashyantare 2018. Ni inshuro ya 2 yikurikiranya igihugu cya Uganda cyitabira iri rushanwa kuko ubwo iri rushanwa riheruka kubera mu Rwanda Uganda nabwo yari yabonye itike ariko iviramo mu majonjora y’amatsinda.

Ababanjemo ku mpande zombi :

Rwanda : Ndayishimiye Eric Bakame (C), Manzi Thierry , Nsabimana Aimable , Imanishimwe Emmanuel, Iradukunda Eric(Radu) Kayumba Soter , Mukunzi Yannick , Bizimana Djihad , Muhire Kevin , Nshuti Dominique Savio , na Biramahire Christophe Abedy .

Uganda : Watenga Isma Bin Abdul , Muwanga Benard (C), Wakiro Nico Wadada, Muleme Isaac, Awany Dennis Timothy , Musamali Paul, Karisa Milton , Waiswa Moses , Derrick Nsibambi , Mutyaba Muzamiru na Kagimu Shafik .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe...

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu...

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

NEW POSTS
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...