LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Col. Chance Ndagano wari Umucamanza mu rukiko rwa gisilikare niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair
Publish Date: vendredi 7 avril 2017
VISITS :3253
By Admin

John Mirenge wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, yasimbuwe kuri uyu mwanya aho byemejwe ko Col Chance Ndagano wari umucamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare ; ariwe muyobozi w’agateganyo w’iki kigo gishinzwe ingendo z’indege.

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, niyo yakoze impinduka mu buyobozi bw’ibigo n’inzego zitandukanye.

Kuva mu Ukwakira 2010 nibwo John Mirenge yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RwandAir nyuma yaho yari amaze amezi atatu ari Umuyobozi w’agateganyo wa RwandAir asimbuye Rene Janata wari ugizwe umuyobozi mu ikompanyi ikomeye mu by’indege mu Budage, Lufthansa.

Col Chance Ndagano wagizwe Umuyobozi w’Agateganyo muri RwandAir yari asanzwe ari Umucamanza Mukuru mu rukiko rwa gisirikare. Yaburanishije imanza zikomeye zirimo urwa Col Tom Byabagamba na bagenzi be baregwaga ibyaha birimo gushaka kwangisha abaturage ubuyobozi buriho.

Emmanuel Muvunyi wari Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, ashinzwe ibizamini we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza asimbuye Dr Mugisha Sebasaza Innocent.

Mu zindi mpinduka zabayeho ni uko Muhire Louis – Antoine, Rwiyemezamirimo wakoze ikoranabuhanga rifasha mu kohererezanya amafaranga rizwi nka MERGIMS yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Mbere y’uko ajya mu byo kwikorera, yabaga muri Canada aho yari umupolisi.

Naho Claudette Irere wigeze kuba Umuyobozi wa K Lab yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ushinzwe ikoranabuhanga.

Col Chance Ndagano yari umucamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare

IBITEKEREZO
jonas

Dr Mugisha yarananiwe agez'aho ananirwa gusobanura ifungwa rya mashami muri kaminuza, Umunyamakuru wa RBA kuri TVR, yaha undi ijambo ngo ntaburere yahawe ngo nabyo byatewe no kutagira ireme ry'uburezi. Azabisabire imbabazi yahemukiye benshi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...