LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda
Publish Date: jeudi 22 juin 2017
VISITS :4533
By Admin

Ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa kabiri, Diane Rwigara yari ageze kuri Komisiyo y’Amatora ajyanye ibyangombwa bisabwa abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mukwa munani. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora n’abakomiseri batatu.

Abakandida badatanzwe n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda basabwa kuzuza ibyangombwa 13 birimo n’imikono 600 y’abantu bo mu turere twose tw’u Rwanda, nibura 12 muri buri karere .

Icyangombwa cya mbere gisabwa ni ; Inyandiko y’uko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Iyi yayitanze. Ariko yerekana ko afite n’ubundi bwenegihugu nk’Umubiligi.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’amatora yavuze ko bashyikirijwe ibaruwa igararagaza ko Diane Rwigara yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi (yari afite) kandi ko byemejwe na konsiri w’Ububiligi mu Rwanda.

Yakomeje atanga n’icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha ndetse n’ibindi byangombwa bisabwa.

Komisiyo yakiriye kandi imikono y’abantu 600 banyuranye basinyiye Diane Rwigara.

Mu bindi byemezo yatanze harimo icyemeza ko atafunzwe amezi arenze atandatu kandi atambuwe n’Urukiko uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, inyandiko yemeza ko afite umubyeyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko, icyemezo cy’amavuko cyerekana ko ababyeyi be ari Abanyarwanda, icyemezo cy’uko aho atuye hahuje n’imyirondoro yatanze, ikarita y’itora, icyemezo cy’uko aba mu Rwanda n’ibindi…

Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari nayo ishingirwaho hasabwa ibi byangombwa k’ushaka kuba umukandida agace kayo ka gatatu kavuga ko agomba kuba “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi.”

Diane Rwigara yatangaje ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga nyuma hasohoka amafoto ku mbuga nkoranyambaga ‘yambaye ubusa’.

Byatumye hari benshi babigarukaho bashingiye kuri kari gace ka gatatu kanditse mu ngingo ya 99 y’Itegeko Nshinga.

Komisiyo y’amatora yasanze ibyangombwa bisabwa kuba waba umukandida wigenga Diane Rwigara yabizanye. Komisiyo yatangaje ko izabisuzuma igatanga imyanzuro kuri byo mu gihe kigenwa n’amategeko.

Kugeza ubu abamaze kugeza ibyangombwa bisaba kuba Abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ni Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Gilbert Mwenedata wigenga na Barafinda Fred Sekikubo nawe wigenga, aba babiri ba nyuma Komisiyo yasanze hari ibyo babura basabwa kubanza bakabyuzuza.

Diane yari aherekejwe n’abantu bacye barimo na nyina waje yitwaje Bibiliya.

IBITEKEREZO
pierrot

kuba diane aherekejwe nabantu bake ntibimwambura uburenganzira bwo kuba umukandida.ikindi nuko nec. Nta mubare iteganya ugomba guherekeza umukandida.

Zenta

Nuko ye umva itiku gusa, turabizi ko atazatsinda ariko azasiga abasizemo imvune yamagambo kuko murayazi. Mukagira ngo situreba ra uziko musetsa ! gutanga candidature se bivuze kwikorera igihugu cyose woshye umwiyereko. (Muyitambutse comment yanjye barabazi di)

Hadassa

Ngo Diane yaje aherekejwe n bantu bacye ??? Hari umu bare NEC yagennye w abaherekeza abakandida se ? Ariko WA Mana we... Ngo NyinawumwamiKNOW yitwa je Bibiliya ? Hanyuma se ? Ubu Koko muranenga iki Diane ?? ( ntimuyinyonge please !!!!)


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...