LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda- Minisitiri Busingye
Publish Date: mardi 4 avril 2017
VISITS :186
By Admin

Kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama iba buri gihembwe ihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ku nsanganyamatsiko igita ati :” Dukomeze ubufatanye kugirango dutange serivisi inoze” ; ikaba yari igamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’izo nzego zombi.

Iyi nama y’umunsi umwe ikaba yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, unafite Polisi y’u Rwanda mu nshingano, Jonston Busingye, ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K. Gasana ndetse n’umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda(RMC), Cleophas Barore.

Hari kandi ba Komiseri muri Polisi y’u Rwanda, abapolisi bandi, abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanyamakuru ndetse n’abandi bafatanyabikorwa z’izi nzego zombi .

Mu ijambo ryo gutangiza iyi nama, Minisitiri Busingye ari nawe wari umushyitsi mukuru yashimiye Polisi y’u Rwanda na RMC ku gikorwa batangije kandi bakomeje, maze avuga ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha iciye mu bukangurambaga rikoreshwamo.

Minisitiri Busingye yagize ati :” Iri huriro ni iry’agaciro gakomeye kuko hari aho usanga Polisi ihurira n’itangazamakuru mu bushyamirane gusa.”

Yavuze ko itangazamakuru ryiza rishyira imbaraga ku muturage n’ibikorwa bye, rikamufasha kumenya icyaha icyo ari cyo ariko rikanamufasha kucyirinda.

Yakomeje agaragaza intambwe yatewe mu guha ubwisanzure abanyamakuru kandi nabo bakaba baramenye ibyiza bakwiye gukora , bifitiye abaturage n’igihugu akamaro aho yagize ati :” Ubu umunyamakuru ashobora kunenga Leta , akayigisha impaka kandi akayigira inama nta nkurikizi kuko biri mu nyungu z’umuturage.”

Minisitiri Busingye yasabye ko iri huriro ryakoreshwa kugirango hagerweho gahunda ihamye yo gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo bufatika.

Yagize ati :” Ukurikije intumbero igihugu cyacu gifite, ibyaha n’ubukozi bwabyo nta mwanya bifite kandi ntibyabana n’iyo ntumbero, tugomba guhitamo, twese dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda.”

Yakomeje agira ati :” Kurwanya ibyaha tukanabitsinda ntibyoroshye ariko ibyo twagezeho byari birushijeho gukomera kandi mu bihe bikomeye, n’ibi rero tuzabigeraho.”

Minisitiri Busingye yashoje asaba abari mu nama kugira indoto z’igihugu kizira gucuruza ibiyobyabwenge, ruswa, ibyaha byo mu ikoranabuhanga, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubujura bwitwaje intwaro, ubujura bw’ibinyabiziga, kwangiza ibikorwaremezo, gucuruza ibyibano ndetse n’impanuka zo mu muhanda.

Yabasabye kandi kugira indoto zo guhaza ibyo abashora imari yabo mu Rwanda n’abakerarugendo bifuza ku mutekano wabo n’ibyabo kimwe n’ibyifuzo by’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.

Mu ijambo ry’ikaze, IGP Gasana , yashimiye ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na RMC mu kurwanya ibyaha aho yavuze ko intwaro atari imbunda gusa ko n’itangazamakuru rishobora gukora byinshi byiza muri iyo gahunda.

Aha yagize ati :” Polisi yonyine ntihagije ngo ikumire ibyaha kandi inageze ku baturage ibyo ikora kuko nabyo biri mu nshingano zayo, ikeneye n’ubushobozi bw’itangazamakuru kandi biri mu murongo w’iri huriro.”

IGP Gasana yongeyeho ati :” Turi ku muvuduko w’iterambere kandi ntitwajyana n’uwo muvuduko tudafite umutekano ; tugomba gufatanya kuwugeraho ariyo mpamvu mwitwa ba Ambasaderi ba Polisi mu kurwanya ibyaha.”

Yashoje asaba abitabiriye inama guharanira kunoza imikorere n’imikoranire mu gukumira ibyaha byo mu ikoranabuhanga na ruswa bishobora kudindiza imikorere myiza mu nzego za Leta n’abikorera.

Cleophas Barore uyobora RMC mu ijambo rye, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwemeye ko urwego ayobora rujyaho, maze aboneraho kuvuga ko ibyagezweho mu mikoranire yarwo n’izindi nzego cyane cyane Polisi y’u Rwanda ari ibyo kwishimira.

Aha yagize ati :” Nta munyamakuru ukihishahisha Polisi, n’ubwo urwego rwacu rugifite byinshi byo gukora, ariko imikoranire myiza hagati y’izi nzego zacu yagize akamaro kanini.”

Yavuze ko urwego abereye umuyobozi ruhora ruharanira ko abanyamakuru baba abanyamwuga kandi ruhora rubashishikariza gukora inkuru z’ibifitiye abaturage akamaro aho kureba ibitagenda.

Yashoje agira ati :” Twese dusenyera umugozi umwe kandi ku ruhande rwacu, nta munyamakuru w’umwuga wifuza gusebya igihugu cye cyangwa kugirana ibibazo n’urwego runaka rwa Leta cyangwa urwigenga.”

Minisitiri Busingye

Yongeye gushima ubufatanye buri hagati ya Polisi n’itangazamakuru muri rusange kandi asaba ko ihuriro ryabaye, ryaba umusemburo w’uko bwakwiyongera.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki ?

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki...

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu...

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police...

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...