LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare
Publish Date: jeudi 13 juillet 2017
VISITS :2276
By Admin

Perezida Kagame yasoje itorero ridasanzwe ry’Indangamirwa ryari rimaze ukwezi ribera mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro mu Ntara y’Iburasirazuba, rihuje urubyiruko 523 harimo abasore 375 n’abakobwa 148 ; ryasojwe abagera kuri 65 basabye kujya mu ishuri rya gisirikare abandi mu mutwe w’Inkeragutabara.

Abitabiriye iri torero bize ibintu bitandukanye birimo imyitozo ya gisirikare nko gukoresha intwaro no kumasha, kugenda ku manwa na nijoro, gutegura intambara hifashishijwe igishushanyo mbonera, kwirinda no kurinda abandi mu gihe badafite intwaro n’ibindi.

Ubwo yasozaga iri torero, Perezida Kagame yeretswe ibyo izi ntore zize harimo gutanga amabwiriza ya gisirikare mu gihe cyo gutegura urugamba ndetse bakora n’umwitozo w’igisa n’urugamba aho berekanaga uko bahashya umwanzi.

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface, yavuze ko 107 zaturutse mu mahanga zije gutozwa ubwa mbere, abo mu gihugu batsinze neza mu bizamini bya leta baryitabiriye ni 229 na ho 187 bari baratojwe mu byiciro bibanza.

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuze ko bamwe mu ntore bitabiriye iri torero bafite ingo ariko bemeye kuzisiga, bagasiga n’akazi kabo kugira ngo bitabire itorero.

Gen Kabarebe yavuze ko intore 65 zasabye kujya mu gisirikare, abenshi muri bo bakazajya kwiga amasomo ya ‘engineering’ n’ubuvuzi. Abandi basaba kujya mu Nkeragutabara aho bazajya bitabazwa aho bakenewe.

Ati “Izi ntore zabonye umwanya wo gusura ahantu hatandukanye nk’uko babyivugiye, bibonera ubutwari buhebuje bw’ingabo zari iza RPF inkotanyi kandi ziyemeza ko zigiye kugera ikirenge mu cyazo. Ni muri urwo rwego 65 muri izi ndangamirwa bisabiye kujya mu gisirikare binyuze mu ishuri rikuru rya Rwanda military Academy i Gako. Abenshi muri bo bakazajya kwiga Engineering n’ubuvuzi. Naho abandi 72 basabye kujya mu nkeragutabara, bakajya bitabazwa aho bakenewe.”

Indangamirwa

IBITEKEREZO
James B

Umugabo nyawe ntatinya gutabarira igihugu cye cyeretse ari ikigwari. Big up our president Mr. Paul Kagame. Tukuri inyuma muri byose.

Ngirimana fidele

Jyewe mukifuzo cyanjye nuko umusaza yakomeza akayobora igihecyose kuko ntawamuhiga

Ngirimana fidele

Jyewe mukifuzo cyanjye nuko umusaza yakomeza akayobora igihecyose kuko ntawamuhiga

Kiiza

Nibyiza, gusa nizere ko bazaha amahirwe n'abandi batagize amanota menshi, kugirango ababishaka bose, twige ibyo bikorwa by'ingirakamaro. Imyaka yaraturenganye bamwe ariko urukundo rw'igihugu turarufite kandi tuzarurwanira. Bravo my brothers and sisters, Thank u our President

kaka

Ariko interambere,urwanda rufite,nurwokwigisha abantu imbundantakindi ?abantubarihanzenibenshibaziizirushaubukanaizomurwanda,kagame kuki afite ubwoba ?

kaka

Ariko interambere,urwanda rufite,nurwokwigisha abantu imbundantakindi ?abantubarihanzenibenshibaziizirushaubukanaizomurwanda,kagame kuki afite ubwoba ?

kagabe

turashimira mezehe wacu intore izirusha intambwe kumpanuro nziza atanga kandi koko nibyo urwanda nabanyarwanda turajwe ishinga nokwiteza imbere ariko kandi nibyo ntamuntu numwe ufite uburenganzira bwokutubangamira cyangwa gusoma inyuguti zitanditse uwabigerageza byamugwa nabi imana ikomeze ihe muzehe wacu imbaraga nubuzima byiza kugirango dukomeze dufatanye kwiteza imbere


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo...

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa...

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8...

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...