LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Gasabo : Abakorera ibikorwa byabo ahagenewe inganda bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro
Publish Date: mardi 6 juin 2017
VISITS :165
By Admin

Kuwa mbere tariki ya 5 Kamena, abakozi bo mu nganda n’abandi bakora imirimo itandukanye mu gace kagenewe inganda i Masoro ho mu karere ka Gasabo, bahawe ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro bakagira n’uruhare mu kuzirwanya. Ubu butumwa bahawe bujyanye n’ibikorwa Polisi y’u Rwanda imazemo iminsi byerekeranye n’icyumweru cy’ibikorwa byayo hirya no hino mu gihugu ; aho abaturage bagezwaho ibikorwa by’iterambere ndetse n’ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Minisitiri wo kurwanya ibiza no gucyura impunzi, Madamu Mukantabana Seraphine ubwo yaganiraga n’abo bakozi bo mu nganda n’abandi bahakora akazi gatandukanye, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yahisemo kujya kuganira n’abakora muri izo nganda agira ati :” inganda ni umutima w’igihugu mu iterambere. Haramutse habayeho kurangara gato, ibi bikorwa byose byaba umuyonga tukagira igihombo gikomeye. Ni ngombwa rero ko buri wese ukora mu nganda amenya ubukana bw’umuriro bityo hakabaho gufata ingamba zo gukumira ndetse no mu gihe hari ikibaye tukamenya gutabara vuba hakagira ibyo turokora byinshi”.

Minisitiri Mukantabana yakomeje asaba abari aho gufata ingamba zikwiye zo kwirinda inkongi y’umuriro. Muri zo harimo ko buri ruganda rugira ibikoresho byo kuzimya umuriro kandi byujuje ubuziranenge (bizima), ndetse n’abakozi bakamenya kubikoresha. Ikindi yasabye, ni ukudaha icyuho inkongi y’umuriro nko gucomeka ibintu byinshi icyarimwe bikoresha umuriro mwinshi nk’amapasi, ibikoresho byo mu gikoni, za terefoni n’ibindi ku gikoresho gishobora kwinjiza umuriro muke.

Minisitiri wo kurwanya ibiza no gucyura impunzi yasabye abafite inganda kwisuzuma bakareba ko bafite ibikoresho byose byo kuzimya inkongi y’umuriro ndetse bakanagira n’ubwishingizi bw’inganda zabo. Yasoje abasaba kwishyira hamwe kuko ari bumwe mu buryo bwo kuba babona ibyo bikoresho kandi vuba ndetse bagafatanya kurwanya ibiza muri rusange.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal wari witabiriye iki gikorwa, yasabye by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda kubaka mu kajagari ahubwo bakubahiriza amabwiriza ajyanye n’imyubakire y’Umujyi. Yavuze ko iyo byubahirijwe bigira uruhare mu kwirinda inkongi y’umuriro ndetse n’iyo habayeho inkongi y’umuriro bifasha mu gutabara vuba.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro no gutabara abari mu kaga Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, we yagarutse ku bitera inkongi y’umuriro birimo ibikoresho nk’insinga biba bitujuje ubuziranenge, kwibagirwa kuzimya za buji mbere yo kuryama, abacuruza ibikoresho nka gaz, abahakura ubuki mu misozi, n’ibindi. Yavuze ko byose bishobora gukumirwa, asaba buri wese kugira mu kuzirinda kugira ngo zidatwara ubuzima bw’abaturage.

Ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro bufite insanganyamatsiko igira iti :” Dukumire inkongi y’umuriro turengera ubuzima n’umutungo”. Ubu butumwa buzagezwa hirya no hino ku baturage muri iki gihe cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Source RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...