LATEST NEWS
Mu Rwanda
Gicumbi : Yagwiriwe n’ikirombe yitaba Imana
Publish Date: jeudi 2 mars 2017
VISITS :179
By Admin

Buturaga wari ufite imyaka 35 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe maze yitaba Imana, ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi, mu rukerera rw’italiki ya mbere Werurwe 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira , yavuze ko icyo kirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro, arimo gasegereti, ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyari cyarafunzwe n’inzego zibishinzwe.

IP Gasasira yavuze ko Buturaga akomoka mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove , byakoze iki gikorwa kinyuranije n’amategeko yitwikiriye ijoro ahagana saa munani z’ijoro ; aho byabonywe n’abaturage bari bazindukiye mu mirimo yabo itandukanye babimenyesha Polisi yahoo.

Yavuze ko Buturaga yagwiriwe n’ibitaka bivanze n’amabuye biramukomeretsa, ndetse bituma abura umwuka, maze bimuviramo kwitaba Imana.

IP Gasasira yakanguriye abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by’ubukora mu kaga.

Yagize ati :"Gucukura amabuye y’agaciro bisaba uburenganzira. Hari kandi uburyo acukurwa bwemewe n’amategeko n’ibikoresho byo kwirinda bisabwa igihe habaye impanuka nk’iriya ; ababikora mu buryo butemewe bo nta bwirinzi baba bafite ni yo mpamvu bakunze kubigiriramo ibibazo birimo no gutakaza ubuzima nk’uko byagendekeye Buturaga. N’ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira."

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa hagafatwa ababikoze.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...